Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu ahagana saa sita z’amanywa, indege y’intambara  ivuye muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  “Sukhoi-25 “yavogereye ikirere cy’u Rwanda hejuru y’ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ivuga ko yahise isubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigaragaza ko ibi bikimara kuba, u Rwanda rwabimenyesheje ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, rugaragaza ko rutemera iki gikorwa cyo kuba indege y’iki gihugu yongeye kovogera ikirere cy’u Rwanda.

Igikorwa cyabaye uyu munsi, ni kimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi birimo no kovogera ikirere cy’u Rwanda byabaye ku wa 7 Ugushyingo 2022, ubwo nanone indege y’intambara ya kongo yo muri ubu bwoko yagwaga ku kivuga cy’indege cya Rubavu igahita isubira muri Kongo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa binyuranye n’amasezerano ya Luanda na Nairobi, igasaba Leta ya Kongo guhagarika ibikorwa nk’ibi.

Share.
Leave A Reply