Uburusiya bwateye Ukraine ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, n’uko mu gihe cy’iminsi yakurikiyeho, Perezida Putin ategeka igisirikare cy’igihugu cye gutegura ku rwego rwo hejuru ubwirinzi bw’intwaro za nikleyeri.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ageza ijambo ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu rya Davos mu Busuwisi, yavuze ko u Burusiya bukwiye gufatirwa ibindi bihano kandi ngo bikomeye cyane kugira ngo n’ikindi gihugu cyatekereza gusagarira ikindi bituranye, kibone ko ibyo bidakwiye kuko kizahura n’ibibazo bikomeye.
Zelenskyy yasabye ibihugu kandi ko byakongera intwaro baha abasirikare b’igihugu cye, aho ashinza umuryango mpuzamahanga kumutererana ko ntacyo ukora. Agaragaza ko ibyo bihugu by’amahanga byamusezeranyije mu kwezi kwa Gashyantare intambara igitangira, ko bizamufasha bikamuha n’intwaro nyinshi Ariko bigahera mu magambo gusa. Avuga ko iyo bikorwa ku gihe hari ibihumbi n’ibihumbi by’abantu biba byararokotse kuko ngo abantu benshi bakomeje kuhatakariza ubuzima.
ku munsi w’ejo Minisitiri w’ingabo wa Amerika Lloyd Austin we yavuze ko hari ibindi bihugu 20 byiyemeje guha Ukraine intwaro kugira ngo ikomeze ihangane n’u Burusiya. Bimwe muri byo harimo n’igihugu cya Denmark aho cyemeye gutanga ibisasu bya misire bihangana n’ubwato bwo munsi y’amazi mu rwego rwo kurinda inkombe z’amazi ku ruhande rwa Ukraine by’umwihariko izi ntwaro bisobanurwa ko zizafasha mu kurinda no kugarura ibyambu byafashwe n’u Burusiya ku nyanja yiswe iy’umukara aha harimo ububiko bunini bw’ibinyampeke kubera intambara bitabashije koherezwa aho byagombaga kujya. Denmark ivuga ko igiye gukora ibishoboka byose ibyo byambu bikagaruka mu maboko ya Ukraine
Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ibikorwa by’uburayi, yavuze ko ngo bizasaba imyaka iri hagati ya 15 cyangwa 20 kugirango Ukraine ibe yakwinjira mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi.
Mu kwezi kwa Mata, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yavuze ko yizera igihugu cye kizahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi mu gihe cya vuba kuko yasabaga ko ngo byatwara ibyumweru bike.
Komisiyo y’uyu muryango yo yamusubije ko ubusabe bwe buzigwa ho muri uku kwezi gutaha kwa Kamena n’ubwo bishobora gufata igihe kirekire. Iyi komisiyo ikomeza ivuga ko gusaba kuba wakwemererwa kuba umukandida byo bishobora kwihuta ariko kuba wakwinjira byo ngo bizasaba igihe kirekire.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ari nawe uyoboye uyu muryango, aherutse kuvuga ko kugirango Ukraine yemererwe kwinjira muri uyu muryango bizatwara imyaka myinshi ahubwo yasabye ko hashingwa ikindi kintu cyangwa undi muryango wakwitwa
[Communauté Politique Européenne] cyangwa umuryango wa Polotiki yuburayi uwo muryango ukaba ariwo wakira ibindi bihugu birimo na Ukraine ariko ngo ibi na byo byasaba urundi rugendo ndetse n’ibindi bihugu byakomeje kuvuga ko iki kintu nta mpamvu ya cyo kuko hari uwo muryango w’ubumwe bw’u Burayi.