Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, batangije Icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, bikazakorerwa mu Turere twa Nyanza, Rutsiro, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Nyaruguru, Kirehe, Burera, Gicumbi na Musanze.

Iki cyumweru ngaruka mwaka cyita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kizibanda ku bikorwa birimo gutanga ikinini cy’inzoka ku bana, Vitamini A, kuboneza urubyaro, gutanga ibiganiro ku bana b’abakobwa batewe inda zitateguwe hamwe no kwigishwa imyitwarire myiza no kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CS Dr. Oreste Tuganeyezu, avuga ko ari icyumweru bafasha umubyeyi n’abana kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kitwibutsa gutanga serivisi zo kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, n’ubwo ziba zisanzwe zitangwa mu mavuriro n’ibitaro, muri iki cyumweru biba ari umwihariko. Ni n’uburyo bwo kubaha serivisi baba baracikanywe no kuzibegereza kandi umusaruro uvamo turawubona kuko bigabanya impfu z’abana n’ababyeyi, imibare irabigaragaza.”

Yakomeje avuga ko muri iki cyumweru abajyanama b’ubuzima, abaganga n’ubuyobozi bagira ibikorwa byegera imiryango kugira ngo hatagira abacikanwa.

Dr Tuganeyezu avuga ko ashingiye ku mibare, mu Karere ka Rubavu hari intambwe yatewe aho abana bari bafite igwingira muri 2015 bari 38% ariko ubu rikaba rigeze kuri 31%.

Yongeraho ko zimwe mu mbogamizi zituma imibare yiyongera ari imyumvire y’ababyeyi kuko hari abarwaza imirire mibi kandi batabuze amafunguro.

Ati: “Turebeye nko mu Karere ka Rubavu, ni igicumbi cy’ibiryo bikomoka mu buhinzi n’ubworozi, ariko turacyabona abafite imirire mibi.”

Dr Tuganeyezu avuga ko uburyo bwiza bwo kwita ku muryango ari ugufatanya hagati y’umugore n’umugabo, haba kuganira ku kuboneza urubyaro, gutegura imikurire y’abana n’imibereho myiza y’umubyeyi.

Vugayabagabo Jackson, umukozi wa Imbuto Foundation, avuga ko icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ari intego y’Imbuto Foundation.

Yagize ati: “Iyo tuvuze ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, tuba tuvuze umuryango, Imbuto Foundation iracyafite intego yo kwita ku muryango utekanye kandi ufite ubuzima bwiza. Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ni umwanya mwiza wo kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage, kugira ngo bahabwe amakuru, n’abana barwara inzoka bahabwe ibinini kuko na zoziri mu bitera kugwingira kandi umwana akeneye kugira ubuzima bwiza.”

Akomeza avuga ko Imbuto Foundation yishimira ibyagezweho mu myaka 20 mu guteza imbere ubuzima bw’umwana n’umubyeyi no kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi, ariko akavuga ko hakiri urugendo rw’ibyo gukorwa, ngo hakenewe imbaraga mu muryango no kuwufasha gutera imbere no kugira ubuzima bwiza.

Ababyeyi bahawe serivisi bavuga ko Inama bahabwa n’abajyanama b’ubuzima zibafasha mu kwita ku buzima bw’abana bigishwa kurushaho gutegura indyo yuzuye mu kurinda abana kugwingira. Bishimira kandi gukangurirwa kuboneza urubyaro kugira ngo babyare abo bashoboye kurera.

Ibikorwa byo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi bihuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu 2001.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version