Mu ijamba yagezeje kubitabiriye ibirori by’abana barangije kwiga icyiciro cy’amashuri y’incuke n’umwaka wa Gatatu w’amashuri Abanza muri Ecole Les Rossignols, ikigo cy’ishuri giherereye mu murenge wa Runda , mu Karere ka Kamonyi, NKAMICANIYE Gaetan, Umubyeyi wari uhagarariye abandi mu byiciro byose. Mu izina ry’ababyeyi yashimiye cyane ubuyobozi bw’iki kigo ku murava n’ubwitange bagaragaza mu guteza imbere uburezi.

Mu ijambo ryari ritegerejwe na benshi muri ibi birori , NKAMICANIYE Gaetan, yatangiye agira ati ” Bwana Nyir’ikigo, Bwana Muyobozi w’ikigo, Bwana/Madamu ushinzwe amasomo, Barezi bacu beza, Bashyitsi b’icyubahiro, Bana bacu twishimiye uyu munsi, Mwiriwe neza.

Nitwa NKAMICANIYE Gaetan, nkaba mpagarariye ababyeyi b’abana barangije Nursery na P3. Nishimiye cyane kugira ijambo kuri uyu munsi udasanzwe wo kwishimira intambwe abana bacu bateye. Mbere na mbere, dushimire Imana yaduhaye ubuzima n’amahoro, ikadufasha kugeza kuri uyu munsi w’ibyishimo.

Turashimira cyane ubuyobozi bw’iki kigo ku murava n’ubwitange bagaragaza mu guteza imbere uburezi.

Turashimira byimazeyo abarimu bacu beza, mwagaragaje urukundo, kwihangana n’umuhate mu gutegura abana bacu.

Uburyo mwabigishije, mukabaha uburere, n’ubufasha mwaduhaye nk’ababyeyi, ni ingenzi cyane kandi turabibashimira.

Ku bana bacu barangije Nursery na P3: Turabishimiye cyane. Murashoboye! Mwerekanye ko mushoboye kwiga, kumva no gukurikira neza.

Uyu munsi ntuzabe iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urugendo rurerure rwo kwiga no gukura neza.

Mwese muri intandaro y’ejo heza. Mujye mukomeza gushyiraho umwete, mwubahe abarezi n’ababyeyi, mukunde gusoma no kwiga.

Nk’ababyeyi, twiyemeje gukomeza gufatanya n’ishuri n’abarezi mu kurera no kurinda abana bacu. Tuzaharanira ko bakomeza urugendo rw’uburezi bafite icyerekezo n’indangagaciro.

Mu gusoza, twifurije abana bacu ibihe byiza mu gihe bazaba bagiye ku rwego rukurikira. Imana ikomeze kubarinda, ibashoboze, kandi ibasendereze ubwenge n’ubwitonzi.

Murakoze, Murakarama, Graduation nziza kuri mwese! “.

Share.
Leave A Reply