Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta rigaragaza ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, hari aho uburenganzira bwa muntu bwahungabanye, harimo uburenganzira ku bijyanye no gukora, kugera ku buvuzi byoroshye, ndetse no kwiga ku bakiri mu mashuri. Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 10 Ukuboza 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, ikaba yari isabukuru y’imyaka 73 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu.

Gusa hari ibyakozwe na Leta bishimwa cyane na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu harimo gushyiraho ikigega nzahurabukungu, gahunda yo kugarura abana ku mashuri n’ibindi. Ibindi bishimwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ni uburyo Leta y’u Rwanda yitaye kuri ba nyakabyizi mu bihe bya Covid-19, bagahabwa ibyo kurya, ndetse serivisi z’ubuvuzi n’ubuhinzi ntizihungabane cyane.

By’umwihariko, Fodé Ndiaye, umuhuzabikorwa w’amashami ya LONI akorera mu Rwanda, yashimye ko mu bihe bya Covid-19, Leta y’u Rwanda yitaye ku bijyanye no kubona uburenganzira ku buvuzi, abaturage bahabwa inkingo.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 73, hasohotse itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kureshya: kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa muntu”.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Mukasine Marie Claire, yavuze ko Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, isanga mu Rwanda haratewe intambwe ishimishije mu bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: “Byakozwe mu buryo butandukanye, u Rwanda rwemera amasezerano mpuzamahanga yashyizweho ajyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu, amategeko yo mu gihugu duhereye ku itegeko nshinga,inzego zose zagiye zishyirwaho harimo na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu. Hari kandi za porogaramu nyinshi zigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ariko guteza imbere uburenganzira bwa muntu ni urugendo, tugomba guhora tugendamo buri munsi, rero mu magenzura tujya dukora, hari aho dusanga hari ibikwiye kwitabwaho,tukabiganiraho, tugasanga ibyinshi biri muri gahunda Leta yateganyije. Ariko birumvikana ko intambwe igenda iterwa bitewe n’ubushobozi igihugu kiba gifite.”

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu avuga, ko icyo iyo Komisiyo ishima cyane,kitigeze kibaho na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko ubu, u Rwanda rufite ubushake bwinshi bwo kugira Leta igendera ku mategeko. Ibyo rero ngo bitanga icyizere, kuko naho ikibazo kigaragaye, haba hari ubushake bwo kugikemura.

Mukasine Marie Claire, Uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu

Uyu muyobozi avuga ko mu igenzura bakoze basanze nubwo, mu bijyanye n’uburenganzira bw’umugore, hari byinshi byiza byakozwe n’ingamba zagiye zifatwa, ariko ngo babona hari intambwe ikeneye guterwa.

Yagize ati: “Ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore mu bukungu, kugira ngo agere ku rwego rushimishije, akore ibikorwa binini, kuko usanga ubu abagore bakiri mu bikorwa bito bito, nko gukoresha ikoranabuhanga kuko ngo risigaye rifasha mu bintu byinshi, dusanga ubumenyi muri iryo koranabuhanga ritaragera ku rwego rushimishije,kwitabira amashuri abafasha kumenya umwuga no gukora imirimo ituma babona inyungu… kuko nubu usanga hari abantu bagifite imyumvire y’uko hari imirimo abagore badashoboye, cyane cyane mu rwego rw’abikorera. Aho rero ni ahantu twabonye hakenewe inama.”

Ku bijyanye n’uburyo bwo kugabanya ubusumbane nk’uko biri munsangamatsiko y’uyu mwaka, Mukasine Marie Claire avuga ko, icya mbere ari uko abantu bamenya ko bafite uburenganzira, kuko abantu bose mu bice byose barimo, no mu mirimo barimo bafite uburenganzira kuko babwemererwa n’amategeko, nubwo gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu hakirimo ikibazo.

Yagize ati: “Iri tangazo twizihiza uyu munsi, nyuma y’imwaka 73, ni ihame ko umuntu ari umunyagitinyiro,afite uburenganzira, kubera ko ari umuntu byonyine,bimuhesha bwa burenganzira bungana n’ubw’undi.Ibyo rero dukeneye kubyumva neza twese, tukagira urwego rushimishije rw’imyumvire.”

Share.
Leave A Reply