Igikomangoma cy’Ubwami bw’Ubwongereza Charles, aherekejwe n’umufasha we Camilla, bategerejwe i Kigali mu masaha make ari imbere, aho baza kwitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CommonWealth)

Ibiro by’Ubwami bw’u Bwongereza(Clarence House) byagize biti: Igikomangoma n’Umufasha baragera i Kigali uyu munsi mu nama y’Abakuru ba Guverinoma. CHOGAM2022 ihuza abayobozi bo mu bihugu 54 bigize CommonWealth izashimangira amahame ahuriweho kandi yumvikanirwemo gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage bayo bangana na miriyari 2.5

Abayobozi bari buturuke mu Bwongereza kandi barimo Minisitiri w’Intebe, Johnson Boris n’umugore we, Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya CommonWealth, Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’abandi batandukanye, gusa bo igihe bazagerera mu Rwanda ntikiramenyekana.

Igikomangoma Charles, kizaba kiri mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya CHOGAM2022 tariki 24 Kamena, nk’umushyitsi mukuru, aho kizaba gihagarariye umwamikazi w’u Bwongereza Queen Elizabeth II utarabashije kwitabira iyi nama kuko afite imbaraga nke bitewe n’izabukuru.

Share.
Leave A Reply