Ibyamamare mpuzamahanga bigiye guhurira mu Rwanda, bahatanira ibihembo byiswe Trace Award and Festival Africa ku banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika.

Trace Awards and Festival ni ibirori byo gutanga ibihembo bizabimburirwa n’iserukiramuco  rizaba hagati ya tariki 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali,byateguwe na Televiziyo mpuzamahanga y’Imyidagaduro ya Trace Africa ifite ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya VisitRwanda,  ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizatangwa tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena.

Abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’ababasha mu buryo butandukanye, bavuga ko aya ari amahirwe kuri bo no ku gihugu muri rusange kuko bazigira mo byinshi kandi n’igihugu kigasigarana amafaranga.

Olivier Laouchez Umuyoboz wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group we yavuze ko igihe kigeze ngo ibyari  inzitizi zikibangamira iterambere ry’abahanzi bo muri Afurika  zisshyirwe ho iherezo.

Ati “Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk’ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe.”

Muri ibi biganiro kandi ubuyobozi bwa Trace bwanatangaje ko bazagirana imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA mu rwego rwo gufasha abari mu myidagaduro kugera ku nzozi zabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau, Janet Karemera yagaragaje ko u Rwanda nk’igihugu gitanga amahirwe kuri buri wese mu bahanzi nyarwanda, bakwiye kuyabyaza umusaruro kandi bakumva ko imikoranire ya Trace n’igihugu muri rusange bagomba kuyibyaza umusaruro urenga imbibi z’Umugabane wa Afurika.

Yagize ati “Ntimwiyumve nk’abahanzi ba hano mu Rwanda gusa kuko ubu aka kanya dufite Trace Africa, yego abahanzi dukunda turi kumwe nabo hano muri iki cyumba ni naho tugomba gutangirira tuvuga tuti ibi ni byiza kuko uruganda rw’umuziki ruri ahantu heza uyu munsi cyane ko n’aba MC,DJs , abashinzwe imyidagaduro n’abandi tugiye kubakenera, kuko gutangira ubu bufatanye ni mwe tugomba gutangirana mbre na mbere ninayo mpamvu leta y’u Rwanda yahisemo gushyigikira iyi gahunda.”

Share.
Leave A Reply