The World

Technology

Sports Roundup

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ Imibereho Myiza y’ Abaturage, PSD, ryamamaje Kagame Paul, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ryamamaza Abakandida depite.
Mayor w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yasuhuje abarwanashyaka ba PSD avuga ko bagubwa neza kuko bafite umutekano usesuye.


Hon Muhakwa yasabye Abanyarubavu ko PSD yahisemo Kagame Paul ku mpamvu nyinshi, ati umutekano mufite ni Kagame Paul, ibikorwa by’ amajyambere nabonye i Rubavu ni we.
Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka PSD, Hon Muhakwa Valens yabasabye ko nyuma yo gutora Kagame Paul, bazakurikizaho PSD, bakazatora ahari ishaka ribumbatiwe mu Kiganza, akaba ari ugutora Demokarasi, Ubwisungane n’ Amajyambere kandi ko nibagera mu Nteko bazabatumikira.

Hon Hindura Jean Pierre, yavuze ko igihugu cyacu gishingiye kuri demokarasi amashyaka yose akaba yuzuzanya agamije guteza imbere Umunyarwanda n’Igihugu muri rusange.

Ati:imiyoborere ni myiza ariko igomba kunoga, turifuza ko abagore baba 50/100, Abagabo bakaba 50/100, mu nzego zose z’ igihugu.
Ati turifuza ko buri murenge ugira uwuhagararira mu nama njyanama y’Akarere kandi abayobozi b’ inzego zibanze ntibabangikanye nokuba abayobozi b’ inzego z’ ishyaka.

Hon Minani Deogratias yavuze ko PSD yifuza ko inganda ziba nyinshi kuburyo buri Karere kagira uruganda cyane izishingiye ku buhinzi n’ubworozi Abanyarwanda bakihaza.
Ati: Turifuza ko ubuhinzi bwakorwa kinyamwuga hakoreshwa imashini zuhira imyaka.
Ati: Mu bukungu turashaka kongera ibyo twohereza hanze kugirango tubone amadovize azadufasha kugura ibyo tudafite mu gihugu.

Kandida depite Nsenga Conscience yavuze ko guharanira imibereho myiza biri mu byatumye PSD ivuka.
Ati: Tuzaharanira ko umushahara usoreshwa uva ku bihumbi 6o ukaba ibihumbi 100, tukifuza ko abafite mituweli bahabwa imiti bakeneye mu mafarumasi.
Ati: Tuzaharanira ko umusoro ku nyongeragaciro uzava kuri 18/100 ukagera kuri 14/100.
Hon Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru w’ Ishyaka PSD, yijeje Abanyarubavu ko iterambere Kagame Paul yabagejejeho azabikuba inshuro nyinshi abasaba kuzamutora , anabasaba kuzatora PSD mu matora y’Abadepite.Ati mwabonye ko dusobanitse kandi turi intumwa itumika.

Izabayo uturuka mu Murenge wa Kigeyo, aganira n’impamo.net yavuze ko bifuza ko PSD izabakorera ubuvugizi ibikorwaremezo bikabageraho nk’amazi n’imihanda.
Ishyaka PSD rirahatanira imyanya mu Nteko Ishinga amategeko, rikaba ryamamaza abakandida depite 59 mu matora yo kuwa 14 kubari hanze na 15 Nyakanga 2024 kubari mu gihugu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version