Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iherutse gutangaza ko nyuma y’igenzura yakoreye ibitaro bya MBC, bikorera mu Karere ka Nyarugenge, bigomba gufunga burundu. Gusa muu gihe kitageze ku kwezi, abafashe umwanzuro wo gufunga burundu iri vuriro bivuguruje, bavuga ko ibyasabwe gukosorwa na MBC byarangiye gukorwa bityo ikaba igomba kongera gutanga serivise z’ubuvuzi.

Hashize iminsi MINISANTE itangije gahunda y’igenzura ku mavuriro yose yigenga yo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba imikorere yayo na serivisi itangwa niba ari yo ihabwa abagana ayo mavuriro, ikaba ari nayo yatangaje ko MBC Hospital, ikorera mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge yafunzwe burundu nyuma yo kugaragaraho amakosa adashobora gutuma byihanganirwa kugira ngo bikomeze gutanga serivisi.

Mu byibandwagaho muri iri suzuma, ni ukureba imikorere, isuku, ibikoresho bigendanye na serivisi zihatangirwa, iyo rero bigaragaye ko uburyo iryo vuriro ririmo gukora bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abajya kuhivuriza , muri ibyo bihano rero harimo no kuba ryafungwa”.

MINISANTE yavugaga ko kuba ibitaro bya MBC byafunzwe nta gitangaza kirimo, kuko ifunzwe ikurikiye Baho Hospital biheruka gufungwa mu kwezi gushize, byose bikaba birimo gukorwa muri gahunda y’igenzura

Ikindi ni uko bitewe n’uburemere bw’amakosa ibitaro byagaragayeho mu igenzura, bishobora kuba byafungwa burundu cyangwa se bigahagarikwa igihe runaka, bagategekwa guhindura ibigomba guhinduka.

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko kugeza uyu munsi, mu Mujyi wa Kigali hamaze kugenzurwa amavuriro agera kuri 47, abiri muri yo akaba ari yo amaze gufungwa.

Gusa nyuma y’igihe kitanageze ku kwezi MBC Hospital ifunzwe, kuri ubu ibi bitaro byamaze gukomorerwa ndetse birimo kwakira ababigana, ibintu bisa no kwivuguruza kw’abafashe imyanzuro yo gufunga ibi bitaro.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nyuma y’Umujyi wa Kigali iyi gahunda yo kugenzura amavuriro n’ibitaro byigenga ikazakomereza no mu Ntara, kugira ngo amavuriro yigenga yose akorerwe ubugenzuzi, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda n’abarutuye bayagana.

Impamo.net

Share.
Leave A Reply