Inteko rusange y’umutwe w’abadepite, yafashe umwanzuro wo gutumiza abamimisitiri babiri kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mabagiro hirya no hino mu gihugu.

Hatumjwe  Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, kubera ko ibyinshi mu bibazo byagaragaye mu mabagiro biri mu nshingano z’iyi minisiteri.

Perezida wa komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi ubworozi n’ibidukikije, Depite Uwera Kayumba Marie Alice avuga ko amabagiro asaga 20 abadepite baheruka  gusura basanze yose atujuje  ubuziranenge.

“Aha ubugenzuzi bwagaragaje ko mu mabagiro 25 yose yasuwe nta na rimwe ryari ryujuje ibisabwa byose bijyanye n’inyubako, abakozi, ibikoresho n’ibindi ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buziranenge bw’ibihakorerwa. Hari ikibazo cy’inyama zitwarwa mu buro butujuje ubuziranenge n’izitwarwa ku maguriro zitagaragaza icyangombwa giteyeho kasha ko zapimwe, hari n’ikibazo cy’umwanda mu mabagiro.’’

Ubwo twatemberaga mu bice bimwe bitandukanye by’umujyi wa Kigali, twabonye  amatungo abagirwa mu nzu zagenewe gucuruza inzara gusa cyangwa ku byokezo aho abitwa ba mucoma bahita bazotsa bakaziha abakiriya babo.

Bamwe mu baryi b’inyama bavuga ko batazi gutandukanya inyama nzima.

Mbere yo gufata umwanzuro wo gutumiza bamwe mu bagize guverinoma ngo bazisobanure kuri ibi bibazo, abadepite bagiye impaka zirebana n’uburyo bazatangamo ibyo bisobanuro dore ko bamwe banifuzaga ko minisitiri w’intebe ariwe wazahamagazwa abandi bagasaba ko ibisobanuro bya bariya baminisitiri byazatangwa mu bihe bitandukanye.

Inteko rusange yanzuye ko abaminisitiri bazatumirizwa rimwe, buri wese agatanga ibisobanuro ku ngingo zimureba.

Mu bindi bibazo bigaragara muri Raporo ya Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isesengura kuri raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, harimo  ikibazo cy’amwe muri yo akora atujuje ibisabwa, ayubatse hagati y’ingo z’abaturage, akora atagira ibyangombwa, atagira ibyobo byo kumenamo inyama zidashobora kuribwa n’ikibazo cyo gutwara inyama mu bikoresho bitujuje ubuziranenge

Share.
Leave A Reply