Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kiramara impungenge Abaturarwanda bakeka ko amakuru bazatanga mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, azashingirwaho mu mitangire ya Serivisi runaka.

Kuva tariki 16 kugera 30 Kamena 2022, mu Rwanda hazaba ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, ku nshuro ya ryo ya gatanu.

Ni igikorwa Abaturarwanda (Abanyarwanda n’Abanyamahanga baba mu Rwanda) bose basabwa kwitabira, batanga amakuru yose uko bazayabazwa n’abakarani b’ibarura, kandi bakavugisha ukuri.

Gusa hari abaturage bafite impungenge ku makuru bazatanga, aho babihuza n’ibindi bihe bagiye batanga amakuru, agashingirwaho mu kugena serivisi bahabwa. Urugero batanga ni amakuru batanze nyuma agashingirwaho mu kujyena ibyiciro by’ubudehe, bikaba intandaro yo kudahabwa serivisi zimwe na zimwe bo babonaga ko bagenewe.

Kanamugire Ezekiel wo mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo yagize ati “Amabarura yabaye ndiho yo ni menshi, ariko baraje badusaba amakuru ariko baduhaye ibyiciro bitari ibyacu.  Umwana wanjye ntiyigeze ajya kwiga kandi yari yitsindiye!”

Uwizeyimana Jeanette, wo mu murenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana na we yagize ati “Hari nyine amabarura yabaga tugatanga amakuru, tubabwije ukuri, nyuma bikatugaruka. Hari ibintu byabayeho by’ubudehe, hari abaturage duturanye byatumye batabona inka kandi ubona bari bayikwiye.”

Mukamurenzi Speciose wo mu murenge wa Bushoki, mu karere ka Rulindo na we ati “Hari nk’umuntu ajya kurya yaciye inshuro ugasanga bamushyize mu cyiciro cy’ubudehe cya gatatu. Abantu benshi byababereye imbogamizi kugeza na n’uyu munsi, ndetse no kubyikuramo byaranze.”

Aba baturage bavuga ko n’ubu bafite impungenge ku makuru bazatanga mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya gatanu, ku buryo bishobora no kuba intandaro yo gutanga amakuru atari yo.

Kanamugire Ezekiel yagize ati “N’ubu mfite impungenge pe! Baradusobanuriye reka dutegereze turebe.”

Uwizeyimana Jeanette na we ati “Gusa ubu baradusobanuriye ariko impungenge ntizabura.”

Mukamurenzi Speciose ashimangira ko “Ubwo rero bazatanga amakuru atariyo pe!”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kimara impungenge Abaturarwanda, kuko amakuru azatangwa azaba agaragaza ishusho rusange y’igihugu, atari ubuzima bw’umuntu ku giti cye.

Habarugira Venat, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Amabarura muri NISR yagize ati “Aha, twakwizeza Abaturarwanda ko amakuru baduha akoreshwa gusa mu kwerekana ibigereranyo rusange. Nta hantu dutangaza amakuru y’umuntu.”

Uyu muyobozi asobanura ko “Igihugu gikeneye kumenya umubare w’Abaturarwanda mu nzego zitandukanye, kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’umudugudu.”

Ibi ngo ni ukugira ngo “Rifashe igihugu muri gahunda y’igenamigambi, rya rindi rizamura imibereho ya buri Muturarwanda.”

Habarugira Venat, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Amabarura muri NISR, arakangurira Abaturarwanda gutanga amakuru y’ukuri no kutagira impungenge mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022

Ibarura rusange ry’aturage n’imiturire, mu Rwanda, rikorwa buri myaka 10. Rimaze kuba inshuro eshanu, iriheruka ryabaye muri 2012.

Iryo kuri iyi nshuro ya gatanu rifite insanganyamatsiko igira iti “IBARUZE KUKO URI UW’AGACIRO.”

Biteganyijwe ko mu Ukuboza 2022, ari bwo hazashyirwa hanze imibare y’ibanze yavuye muri iri barura kugira ngo itangire gukoreshwa. Ni mu gihe Raporo zose z’ibyavuye muri iri barura zizasohoka mu Ukuboza 2023.

Sobanukirwa ingengabihe ndetse n’icyo buri Muturarwanda asabwa mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, ku nshuro ya ryo ya gatanu.
Share.
Leave A Reply