Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kirasaba Abaturarwanda bose, n’abamaze kubarurwa, kudasiba nimero zashyizwe ku nzu za bo, nibura kugera mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda, kuko zizongera zikifashishwa mu rindi barura rito bita ‘Genzura’.
Kuva tariki 16 kugera tariki 30 Kanama 2022, mu Rwanda hari gukorwa ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya gatanu.
Mu rwego rwo korohereza umukarani w’ibarura kumenya umubare w’ingo azabarura kandi akazibarura nta na rumwe yibagiwe, buri rugo ruteganwa kubarurwa rwashyizweho nimero iruranga.
Ni nimero abaturage bavuga ko batarabarurwa yarifite agaciro, ariko ngo nyuma yo kubarurwa bumva ko nta cyo zikimaze.
Uyu yagize ati “Mbere nibwo yarifite agaciro kuko iyo nyikuraho batarambarura ntabwo bari kumbarura.” Uyu muturage wo mu mujyi wa Kigali avuga ko nyuma yo kubarurwa “ yaba iriho, yaba itariho, nta kibazo.”
Undi muturage yagize ati “Iriya nimero, nkiyibona bwo, ntarabarurwa, nabonye ko igamije gufasha umukarani w’ibarura kumenya ko inzu yanjye na yo iri mu zo azabarura. Nyuma yo kubarurwa rero, ku giti cyanjye ndumva nta cyo ikimariye.”
Yongeraho ko “Ndumva nta no kuyibungabunga mfite muri gahunda. Dufate nk’urugero, nkeneye gukora isuku ku rugi rwanjye, ntabwo byambuza koza ahantu hari iriya nimero kuko njyewe ku giti cyanjye numva ko byarangiye.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bo ariko, basaba Abaturarwanda bose, n’abamaze kubarurwa, gukomeza gufata neza izi nimero, nibura kugera mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda, kuko hari irindi barura rito zizakenerwamo.
Habarugira Venat, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Amabarura muri NISR, yagize ati “Dusaba Abaturarwanda kudasiba izo nimero, kugeza nibura mu mpera z’ukwa Cyenda [Ukwezi kwa Cyenda], kuko zizadufasha mu ibarura nyirizina n’irindi barura rito bita ‘genzura’ ryo kugira ngo tumenye niba koko buri Muturarwanda yarabaruwe.”
Ibarura rusange ry’aturage n’imiturire, mu Rwanda, rikorwa buri myaka 10. Iri rya 2022, rizaba ribaye ku nshuro ya gatanu.
Rifite insanganyamatsiko igira iti “IBARUZE KUKO URI UW’AGACIRO.”
Biteganyijwe ko mu Ukuboza 2022, ari bwo hazashyirwa hanze imibare y’ibanze yavuye muri iri barura kugira ngo itangire gukoreshwa. Ni mu gihe Raporo zose z’ibyavuye muri iri barura zizasohoka mu Ukuboza 2023.