I Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya nyuma itegura imyitozo ya “ushirikiano imara.” Ni mu nama yatangiye kuri uyu wa Mbere w’iki Cyumweru turimo, aho yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024.
Iy’i nama ikaba yaritabiriwe n’intumwa z’abakuru b’Ingabo b’ibihugu bya Afrika y’iburasizuba (EAC), harimo abasirikare, abapolisi, abacunga gereza, abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abakozi ba basivile.
Iyi nama niyo yanyuma itegura igenamigambi, mu rwego rwo kwitegura imyitozo ya 13 ya ushirikiano imara 2024.
Iyi nama yakiriwe n’umuyobozi wungirije w’inkeragutabara, major Gen Andre Kagame, Major General Kagame Yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwakira ku nshuro ya 13 imyitozo ya EAC CPX ushirikiano imara 2024 iteganijwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.
Akomeza avuga ko iyi nama ari umwanya wo gushimangira ubumwe, ubufatanye, imikoranire by’ingabo za EAC mu guteza imbere amahoro, umutekano, n’ituze mu karere kose.
Yahamagariye abari muri iyi nama bose kugira uruhare mu biganiro bitanga umusaruro, ashimangira akamaro k’imyitozo mu kwerekana imbaraga z’ingabo za EAC.
Col Malual Deng Mayom Manyang, uhagarariye umunyabanga mukuru wa EAC, yashimiye abitabiriye amahugurwa bose kandi ashimira u Rwanda kuba rwarakiriye iyi nama ikomeye.
Ati:”Twishimiye intego y’inama no kurangiza gahunda yo gutegura imyitozo ya 13 ya EAC Ftx, ushirikiano imara 2024, hakurikijwe igishushanyo mbonera cyemejwe”.
Nkundiye Eric Bertrand| IMPAMO.NET