Kuri uyu wa kane, taliki ya 16 ukwakira 2025, Umuyobozi ‘w’,umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima(HDI , Dr Aphrodis Kagaba yafunguye ku mugaragaro, ku nshuro ya 6 amahugurwa y’abangavu n’ingimbi agamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere.

Mu biganiro byahawe uru rubyiruko mu gihe cy’imunsi ibiri (2) byibanze kukuboneza urubyaro, gukoresha agakingirizo n’ibindi bibafasha kwirinda kwandura Virus no gutwara inda zidateganyijwe.

Dr. Kagaba yagize yashimiye Leta y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu guteza imbere ubuzima, ati ” Turishimira iki gikorwa-ngarukamwaka, gikozwe ku nshuro ya gatandatu. Ndashimira Leta y’u Rwanda, idahwema kwita ku rubyiruko, binyuze mu buzima bw’imyororokere mu bangavu n’ingimbi”.

Umuyobozi ‘w’,umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima(HDI

Dr. Kagaba yavuze ko binyuze muri politike ya Leta ko hakiri imbogamizi zigenda zihinduka bitewe n’iterambere, cyangwa imihindagurikire y’ibihe.

akomoza ku itegeko ryatowe kuya 18 Nzeri 2025, rishyigikira urubyiko ku mbogamizi ruhura nazo, mu abangavu batwara inda zidateganyijwe n’ingimbi badakoresha agakingirizo bagatera inda abo bangavu.

Ange Marie Yvette Nyiransabimana, uhagarariye RWAMREC, yatangaje ko zimwe mu ngaruka zigaragara mu rubyiruko rw’ibitsina byombi, ni ukutamenya imikorere y’imyanya yabo n’uburyo bwo kwirinda, ngo hato badahura n’ibyo bibazo.

Mu kiganiro yatanze, uhagarariye RWAMREC, yavuze ku mbogamizi urubyiruko ruhura nazo n’ubufasha ruhabwa na HDI, kugirango rubashe guhangana n’izo ngaruka mu buzima bw’imyororokere bukururwa n’ibishuko bitandukanye.

Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa rwagaragaje imbogamizi ruhura nazo ; umwe mu rubyiruko witwa Arakaza Bella, yagize ati “Aha mbere ni ku bigo by’urubyiruko aho ushobora kujyayo kwaka serivise, ugasanga utanga serivise n’umugabo ukuze uri mu kigero cya papa wawe ukagira isoni ntuzasubireyo”.

Umwanditsi/ Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply