Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste aravuga ko ari ingenzi ko gutunganya igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Bugesera bikorwa vuba, kugira ngo abikorera bakore igenamigambi ry’ibikorwa byabo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yitabiraga ibiganiro byahurije hamwe abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera bagera ku 150.

Bamwe mu bikorera bo mu karere Ka Bugesera, basabye ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamata cyashyirwa ahagaragara, kugira ngo bamenye uko bakora igenamigambi ry’ibikorwa byabo bitandukanye bigamije iterambere ry’Akarere.

Aba bashoramari bavuga ko kuba nta gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamata n’ibindi bice bigize Akarere ka Bugesera gihari, bidindiza ibikorwa byabo bikaba n’imbogamizi mu ishyirwamubikorwa ry’icyerekezo cy’igihugu.

Minisitiri Nsabimana yagarutse ku mikoreshereze y’icyo ubutaka bwagenewe, avuga ko urugendo rw’iterambere ryihuse muri Bugesera rigomba kugendana n’ibiteganywa n’imiturire n’imikoreshereze y’icyo ubutaka bwagenewe.

Yibukije uruhare rw’abashoramari avuga ko “Urugendo rw’iterambere ntitwarugenda tudafatanyije”.

Avuga ko ubumenyi bafite n’amahirwe ahari bihujwe byageza Akarere ku iterambere.

Ubu Akarere Ka Bugesera gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 500, kakaba kabarizwa mu mijyi ifatwa nk’ubwagukiro bwa Kigali.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version