Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, i Kigali habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro integanyanyigisho igenewe gutegurira imfungwa n’abagororwa gusubira mu buzima busanzwe bw’Umuryango Nyarwanda.
Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), ruza kwemeza iyo Nteganyanyigisho (Curriculum) igiye gushyirwa muri gereza zose zo mu Rwanda kugira ngo ijye yifashishwa mu kugorora no kwigisha abafunzwe igihe bategurirwa kuzasubira mu Muryango Nyarwanda.
Ni integanyanyigisho izafasha RCS mu guharanira ko abazajya basubizwa mu Muryango Nyarwanda bajya baba baragororotse, ariko bashobora no kugira umusanzu batanga mu kubaka Igihugu cyabo binyuze mu gukora ibikorwa bijyanye n’ayo masomo bigishirijwe muri gereza.
Iyo nteganyanyigisho, yakozwe ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa barimo Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace), ndetse n’Ikigo cyo Kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILDP).