Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, amurikira Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, imbanzirizamushinga yavuze ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/2023 azagera kuri Miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda. akaba aziyongeraho 4.7% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka.


Muri iyi ngengo y’imari y’umwaka utaha, Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906.9 z’amafaranga y’u Rwanda, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu hamwe n’zava mu mahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 80.5% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.


Ni mu gihe uru rwego rufatiye runini benshi nk’uko byanagaragaye mu bihe bya Guma mu Rugo. Nyamara rwasubiye inyuma muri iki gihe bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.
Ibiciro by’inyongeramusaruro ku rwego mpuzamahanga na byo byarazamutse, ibi bikiyongeraho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko rimaze kugera ku 10% muri uyu mwaka.

Ingengo y’imari igenewe ubuzima na yo yagabanutseho miliyari 77,8 Frw ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya 2021/2022.


Minisitiri Dr. Ndahijimana yemeje ko gahunfa z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/2023 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version