Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama, yafashe umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo yiba ibyuma n’amaburo abifunze ku mapoto y’amashanyarazi.
Uwafashwe yitwa Mugabe Albert wafatiwe mu mudugudu wa Gahabwa, akagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko, afite ibyuma 20 n’amaburo manini apima ibilo 6.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “ Hari hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’amapoto akurwaho ibyuma n’abantu bataramenyekana. Ku wa Gatanu saa Kumi n’imwe z’umugoroba nibwo twahamagawe n’umuturage wo mu kagari ka Gikonko avuga ko hari umuntu ubitse mu nzu akodesha ibyuma n’amaburo menshi bicyekwa ko byibwe ku mapoto y’amashanyarazi. Abapolisi bahise bihutira kuhagera barebye mu nzu abamo bamusangana ibyuma 20 byo ku mapoto y’amashanyarazi n’amaburo apima ibilo 6 ahita afatwa.”
Akimara gufatwa yavuze ko atari ibye ko ahubwo yari yabisigiwe mu gitondo cya kare n’uwitwa Mwizerwa, amusaba kubimubikira ngo agaruke kubifata ku mugoroba.
CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibyuma bifatwa n’ucyekwaho kubyiba agafatwa.
Yasabye abaturage gukomeza kurushaho kwirindira ibikorwaremezo Leta ibagezaho kandi bakihutira gutanga amakuru vuba igihe babonye hari ababyangiza.
Uwafashwe n’ibyuma yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gikonko kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abacyekwaho kubigiramo uruhare bose.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.
- Kinyarwanda
- English
- Francais