Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, yafashe umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto nyuma yo kwica nyirayo.

Ni ubwicanyi bwakozwe  tariki ya 7 Mata, aho uyu mugabo na mugenzi we bafatanyije, bategeye mu nzira umumotari, ubwo yari atashye, mu mudugudu wa Runaba, akagari ka Shangasha, mu murenge wa Shangasha.

Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko nyakwigendera w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe yishwe akibwa moto ye.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko ubu bwicanyi  bwabaye ahagana  saa yine z’ijoro, nk’uko amakuru yatanzwe n’umubyeyi wa nyakwigendera abivuga  ko umwana we atigeze ataha mu rugo.

Yagize ati:”Umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko yabuze umuhungu we kandi ko atakirimo kwitaba telefone. Ako kanya twaje guhita duhabwa amakuru n’umuturage ko hari umuntu basanze yishwe bamuzirikiye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Shangasha .”

Yakomeje agira  ati: “Hatangiye igikorwa cyo gushakisha abihishe inyuma y’ubu bwicanyi  ku munsi wakurikiyeho hafatwa umugabo w’imyaka 29 wafatiwe mu Karere  ka Gatsibo afite moto ya nyakwigendera.

Yakomeje avuga ko hagendewe ku iperereza n’amakuru yatanzwe n’abaturage batandukanye hahise hategurwa  igikorwa cyo gushakisha iyo moto n’abacyekwaho gukora ubwo bwicanyi, haza gufatwa umugabo wafatanywe iyo moto mu Karere ka Gatsibo nyuma y’uko mugenzi we bari bari kumwe akibona abapolisi yahise acika.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko iyo moto yayibye mu Karere ka Gicumbi kandi ko basize bishe nyirayo afatanyije na mugenzi we watorotse kuri ubu ukirimo gushakishwa.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma (Autopsy).

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri  sitasiyo ya Byumba mu gihe ibikorwa byo gushakisha uwo bafatanyije bigikomeje. 

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Share.
Leave A Reply