Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024, mu Karera ka Gicumbi mu Murenge wa Bwisige, Ishyaka PSD ryahakomereje ibikorwa byo kwamamaza Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite baryo basaga 59, aho ryijeje abaturage guharanira ubwiyongere bw’inganda z’ubuhunzi n’ubworozi muri aka karere.
Umukandida Depite, Hon Muhakwa Valens, mu kwamamaza ibitekerezo bya PSD, yavuze ko kuba umubare munini w’ abaturage bo mu karere ka Gicumbi ari abahinzi n’ aborozi, ariyo mpamvu PSD izashyira imbaraga mu ishyirwaho ry’ inganda zikora ifumbire kugirango ibiciro byayo bigabanuke bityo umusaruro wiyongere.
PSD mu kwiyamamaza ivuga ko izaharanira ko hazajyaho ikigega cy’ ubuhinzi ku buryo inyungu yajya munsi ya 10%, kandi ibigo by’ ubwishingizi bikishingira imyaka y’abahinzi, igihe habaye ibihe bibi ntibazahombe. PSD mu guteza imbere ubuhinzi n’ ubworozi, izaharanira ko hazubakwa imihanda cyane iyo mu byaro kugirango umusaruro uzagere ku isoko abaturage babone amafaranga.
Umukandida Depite Muhakwa Valens ati “Turavuga inganda ariko ntizakora hatari amashanyarazi, bityo tuzaharanira ko amashanyarazi akwira mu byaro bityo iterambere rikomeze ribegere.”
Uwayezu Laurien, umuturage wo mu murenge wa Bwisige ubwo yaganiraga n’impamo.net yagaragaje ko mubyo yiteze ku ishyaka PSD ari igabanuka ry’ibiciro by’ifumbire. Yagize ati “turifuza ko ibiciro by’ ifumbire mvaruganda byagabanuka kuko bikiri hejuru.”
Naho Akingeneye Angelique, wo mu Murenge wa Shangasha ubwo yagaragazaga ibyishimo by’uko ishyaka PSD ryaje kwiyamamariza aho batuye yagize ati “kuba PSD yiyamamarije Bwisige byadushimishije, twabonye ko natwe abaturage bo mu cyaro batuzirikana. turifuza ko umuhanda wa Rwasama ugera ku bitaro bya Mukono wasanwa ndetse n’ indi mihanda yatunganywa kugirango ubuhahirane bworohe na wa musaruro wacu uzagere ku masoko.”
Iki gikorwa cyitabiriwe na Perezida w’Ishyaka PSD ku rwego rw’igihugu, Dr Biruta Vincent, yagarutse ku bigwi n’ imyato bya Kagame Paul, aho yagaragaje ko ari umuyobozi w’ indashyikirwa kandi ko ibikorwa bye byivugira.
Yagize ati “Umutekano yatugejejeho wabaye intangarugero, ubu Umunyarwanda aratekanye. Igihugu Kagame Paul yakizaniye imiyoborere myiza ntawe utabizi, ku buryo guhitamo Kagame ari ugushima aho tugeze ari no kugira icyizere cy’ibyo twifuza kugeraho mu myaka itanu itaha, bityo ko ku ya 15 Nyakanga ari ugutora ku gipfunsi twitorera Kagame Paul.”
Yagarutse no ku matora y’Abadepite asaba abaturage ba Gicumbi kuzatora abadepite ba PSD kuko ari Ishyaka ry’ ibitekerezo risanzwe muri guverinoma no mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ndetse ko bazabatumikira nk’uko bisanzwe.
Ati “Dufite ibyo twifuza kuzageza ku Banyarwanda akaba ariyo mpamvu twamamaza Abadepite bacu, akaba ari nayo mpamvu tubasaba kuzatora ahari isaka ryeze ribumbatiwe mu kiganza.”
Ibikorwa byo kwamamaza Abakandi Perezida n’Abakandida Depite birarimbanyije ariko bisatira umusozo, aho bizasozwa kuwa gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024, Ishyaka PSD rikaba riteganya kuzasoreza i Nyamirambo ku kibuga cya Rafiki.
Editorial