Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu karere ka Gatsibo, yafashe abantu icyenda bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aba bafashwe kuri iki Cyumweru, tariki 18 Nzeri, bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Butiruka bababonye bari gucukura ayo mabuye y’agaciro.

Asobanura uko bafashwe, SP Twizeyimanay yagize ati “Twari dusanzwe dufite amakuru y’uko hari itsinda ry’abantu biyise ‘Imparata’ bacukura amabuye y’agaciro mu kirombe cyahoze gicukurwamo na Kompanyi ya LUNA Mining, giherereye mu mudugudu wa Gasabo, akagari ka Butiruka mu murenge wa Remera.”

Arakomeza ati “Ku cyumweru ahagana saa sita n’igice z’amanywa nibwo twahamagawe n’abaturage bo muri ako kagari bavuga ko babonye itsinda ry’abantu 9 binjiyemo bagiye gucukura amabuye. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata baza gufatirwa muri icyo kirombe bafite ibikoresho gakondo bakoreshaga mu gucukura n’ibiro 3 bya Gasegereti bari bakirimo gutunganya.”

SP Twizeyimana yasobanuye ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari ukwangiza ibidukikije, kandi ko bishyira mu kaga ubuzima bw’ibinyabuzima ndetse nabo ubwabo bakaba bahatakariza ubuzima.

Yagize ati : “Gucukura amabuye y’agaciro bisaba ubumenyi n’ibikoresho byabugenewe. Umuntu ushaka gucukura amabuye y’agaciro agomba kubanza kubisabira uruhushya, kandi agatangira kubikora ari uko amaze kuruhabwa ndetse akabikora mu buryo butabangamiye ibidukikije, ntibishyire no mu kaga ubuzima bw’ababikora.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, anihanangiriza abantu bose bishora mu bucukuzi butemewe, ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe basyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Remera ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho..

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version