Ku wa 08 Werurwe 2026, mu Karere ka Gasabo hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wizihizwa buri mwaka ku isi hose. Uyu munsi wizihijwe ku rwego rw’Imirenge, mu gihe ku rwego rw’Akarere ibirori byabereye mu Murenge wa Remera, aho hahuriye abagore bo mu Mirenge ya Remera, Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Gisozi.

Uyu mwaka wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro none n’ejo.” Iyi nsanganyamatsiko yashimangiye uruhare rukomeye umugore agira mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo wari n’Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yavuze ko iterambere riri kugerwaho mu Mujyi wa Kigali ridashoboka umugore atabigizemo uruhare. Yagaragaje ko abagore bagira uruhare rukomeye mu kubaka imiryango itekanye kandi itera imbere.

Yagize ati: “Aho abagore bakora inshingano zabo neza, umuryango uratekana kandi umutungo winjira mu rugo ugakoreshwa neza, bigatuma iterambere ryihuta.” Yanashishikarije buri wese gukomeza gushyigikira umuryango kugira ngo iterambere rirambye rigerweho.

Abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) bagaragaje ko hakiri ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango bikomeje kugaragara. Depite Uwizeye Marie Thérèse, umwe mu bagize iri huriro, yagize Ati’’ hakenewe kwegera imiryango ifite ibibazo kugira ngo ayo makimbirane akemuke burundu.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Gasabo we yagarutse ku mateka y’ikorwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Rwanda, anasobanura ibikorwa byateguwe muri uku kwezi kwahariwe abagore.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yashimye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwashyize imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore. Yavuze ko uyu munsi abagore bari mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo haba muri Leta no mu bikorera.

Yakomeje avuga ko hakiri imbogamizi zirimo ihohoterwa ryo mu miryango, amakimbirane mu ngo, imirire mibi mu bana, umwanda ndetse n’ingeso mbi zirimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, asaba buri wese kubigiramo uruhare mu kubirwanya’’

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Karere ka Gasabo byabaye umwanya wo kongera gushimangira ko umugore ari inkingi y’iterambere ry’umuryango n’igihugu, ndetse ko gukomeza kumushyigikira ari intambwe ikomeye iganisha ku iterambere rirambye.

Muri ibyo birori kandi hahembwe abagore b’indashyikirwa bageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu kwiteza imbere no guteza imbere bagenzi babo. Banaremera ikindi cyiciro cy’abagore, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo.

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version