RURA yasabye abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuzigaragaza kugira ngo zihabwe impushya zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Uru rwego ruvuga bigamije kongera umubare w’imodoka hakemurwa ikibazo cy’abagenzi. 

Umujyi wa Kigali watangaje ko hakenewe imodoka zirenga 500 zo gutwara abantu mu buryo rusange, kugira ngo ikibazo cyo gutwara abagenzi kibonerwe umuti muri uyu mujyi.

Ni nyuma y’uko hirya no hino muri gare zitegerwamo imodoka mu mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka, aho bavuga ko zitinda kuboneka bagakererwa akazi cyangwa kugera aho bagiye.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ku cyumweru gishize  ko ikibazo gihari ari icy’amabisi make ari na yo mpamvu Urwego Ngenzura mikorere RURA rwasabye ufite bisi kuyizana ikajya gutwara abantu.

Katabarwa yavuze ko inyigo yakozwe yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali hakenewe bisi 500 zirengaho ziri mu byiciro bitandukanye, zirimo iy’imyanya 70, iya 39, iya 29.

Ati “Muri 500 turabura bisi 271, turimo gushaka bisi twongeramo hanyuma dukomeza n’ibiganiro tureba ni iki nka leta twakora kugira ngo twunganire bagenzi bacu cyane cyane ko twabonye ko bisaba ingufu nyinshi.”

Yongeyeho ko “Turimo gufatanya na RURA, RTDA, Mininfra, mu kureba uburyo mu bashoramari bari mu gihugu bashakisha bisi zose zishobora kuba zihari zitakoreshwaga aho zakoraga cyangwa zakoreshwaga uko bidakwiye, kureba uburyo ki zaza kunganira abangaba batatu basanzwe bakora”.

Ikindi kibazo cyagaragajwe mu gutwara abagenzi ni icyo gutanga amakuru ku bagenzi n’imicungire ya bisi zihari kuko uyu munsi hari igihe bisi ziba ziparitse hari uwayibuze.

Share.
Leave A Reply