Abakandida b’ihuriro rya politiki ryashinzwe na Felix Tshisekedi – batsinze mu cyiciro cya mbere mu ntara 11, nk’uko ibisubizo byatangajwe kuri televiziyo ya Leta RTNC bibitangaza.
Muri ba guverineri batowe harimo abagore batatu: Ritha Bola mu ntara ya Mai-Ndombe (mu majyepfo y’uburengerazuba), Isabelle Kalenga muri Haut-Lomami na Julie Ngungwa muri Tanganyika (mu majyepfo y’uburasirazuba).
Umuryango uhuriweho na Congo (FCC) wahoze ari uwa Perezida Joseph Kabila watsindiye umwanya wa Guverineri umwe i Maniema ( i burasirazuba).
Kuri uyu wa mbere, hagomba gutegurwa icyiciro cya kabiri mu ntara za Congo rwagati (mu majyepfo y’iburengerazuba) na Tshopo (iburasirazuba), kugira ngo hamenyekane abakandida bombi baje ku mwanya wa mbere, nk’uko Ceni yabitangaje.
Abahoze ari ba guverineri b’izi ntara 14 muri 24 mu gihugu, ahanini bari abanyamuryango ba FCC. Basezerewe n’Inteko z’Intara zibashinja amakosa atandukanye harimo : gucunga nabi umutungo w’intara, ruswa, n’ubushobozi buke.Uku kwirukanwa kwabaye mu Kuboza 2020.
Abenshi mu ishyaka FCC rifite umubare munini mu nteko ishinga amategeko no mu ntara,bahise bamagana itangwa ry’amanota muri politiki. Ubujurire bwose mu nkiko bwemeje ko birukanwa. Félix Tshisekedi yari ku butegetsi kuva muri Mutarama 2019.
Nyuma y’imyaka ibiri ku butegetsi, yirukanye benshi mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ashyiraho Minisitiri w’intebe mushya kandi aha abari hafi ye cyane kuyobora inzego zitandukanye za politiki, ubutabera n’ubukungu.
Biteganijwe ko amatora ya perezida ataha azaba mu mpera za 2023. Umukuru w’igihugu yamaze kwerekana ko yifuza kongera kwiyamamaza. Mu ntangiriro z’iki cyumweru kandi ,uwahoze ari Minisitiri w’intebe Augustin Matata (2012-2016) washinze ishyaka rye rya politiki, na we yatangaje ko ari umukandida.