Umuhinzi mworozi Dr Sina Gerard avuga ko akomeje gukora ibishoboka byose, kugira ngo ubushakashatsi ahorana, bukomeze gutanga ibisubizo bitanga akazi ku bantu benshi cyane urubyiruko, ari nayo mpamvu ngo yashinze ishuri Fondation Sina Gerard, rigamije ahanini kurera abana b’intyoza basohokamo bazi byinshi, haba mu buhinzi, ubworozi, ikoranabuhanga, ubukorikori n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Muri Enterprise Sina Gerard Urwibutso ntituryama. Duhora iteka  dushushikariye kugera kuri byinshi, bigamije Iterambere ry’Igihugu cyacu. Kimwe no mu zindi Expo rero, uyu mwaka nabwo twazaniye Abanyarwanda Umutobe w’Igisheke udafunguye, tuzana kandi igare ryiza rikoze mu mbaho z’ibiti byo mu Rwanda, byose bigamije gushyikira ahanini Made in Rwanda yacu abanyarwanda bihitiyemo.”

Yakomeje avuga ko yishimira cyane ko abantu bakomeje gushimishwa no kunyurwa n’ibikorwa byo kuri Nyirangarama, baba abanyarwanda n’abanyamahanga, bityo bose abizeza kutazatezuka na rimwe kubagezaho ibyiza byose bifuza.

Ku rundi ruhande avuga ko akubutse mu bihugu by’i Burayi birimo n’Ubutaliyani, bakaba baranyuzwe n’ibyo yabamurikiye biragurwa biramushirana, mu minsi mike akazaba ngo ari mu butumwa muri Algeria, akazagaragaza ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho mu guhanga no  kunoza udushya, haba mu biribwa ndetse n’ibinyobwa by’umwihariko ibyo muri Ese Sina Gerard Urwibutso.

Yunzemwo avuga yishimira ko uburyo Ikipe yabo y’Ingoramubiri Athretism, yitwaye neza muri Peace Marathon, umwana wabo akaba ngo yarahesheje ishema u Rwanda yegukana umwana wa mbere ahigitse aba nya Kenya bari baranze kuva ku izima.

Uyu muhinzi mworozi ukunze kugaragaza udushya buri mwaka azanira abitabira Expo, harimo na Divayi ikomoka ku mizabibu yakunzwe na benshi, Itorero Urw’Ibutso rw’abato, Amashuri kuva ku nshuke kugeza ku yisumbuye, Kiliziya yubakiye Abakiristu n’ibindi.

Expo 2025 yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 05 Kanama 2025, biteganyijwe ko izasoza ibikorwa byayo kuwa 17 Kanama uyu mwaka.

Ni Expo yitabiriwe n’abasaga 450 baje kumurika ibintu byabo bo mu Rwanda no mu mahanga, buri munsi ikaba yakira abasaga ibihumbi 250 bayigana nk’uko ubuyobozi bukuru bwa PSF Rwanda bubitangaza.

MUKIMBIRI Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version