Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryashyize ahagaragara uko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izakoreshwa ku wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, mu gihe Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza irimo kubera i Kigali izaba ikomeje.
Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko “Iyi mihanda ikurikira izakoreshwa n’abitabiriye inama ya CHOGM ku wa 25 Kamena 2022 ntabwo izaba ifunze, gusa abandi bazaba bayikoresha bazasabwa gutanga inzira mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.”
Serena Hotel – Payage – Sopetrad – Kimihurura – Gishushu – Kisimenti- Giporoso – Cya Mitsingi – Nyandungu – Mulindi – Inyange (Uruganda) – Intare Arena,
Ikibuga cy’indege – Giporoso – Gisementi – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel,
Indi mihanda ishobora gukoreshwa ni:
Abava Kabuga banyura ku Musambi – inyuma ya parking ya Intare Arena – Mulindi – Gasogi – Musave – Icyanywa cyahariwe inganda – Kwa Nayinzira – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – RDB – Mu Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba.
Mulindi – Kanombe – Nyarugunga Health Center -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Niboye – Kicukiro centre – Gitwaza -Rwandex – Kanogo Rugunga – Kuri 40 cyangwa Kinamba, c. Kinamba – Yamaha – Gereza – Onatracom.
Wanakoresha amahuriro y’imihanda agaragazwa n’inyuguti ya C iri mu ibara ry’ubururu ku ikarita nka Payage, Gishushu, Kisimenti, Prince house, Nyandungu, Kuri 15 na Mulindi.
Polisi kandi irasaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo yahamagara kuri 9003 na 0788311155.