Ku wa Gatandatu, tariki 25 Kamena 2022 nibwo hasojwe Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, yarimaze iminsi itandatu ibera mu Rwanda.
Ni inama yasojwe n’umwiherero w’abakuru b’ibihugu ari na wo wafatiwemo umwanzura ko Ikirwa cya Samoa ari cyo kizakira CHOGM itaha, iteganyijwe kuba muri 2024.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, mu kiganiro n’abanyamakuru cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame, ugiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri; Perezida wa Sierre Leone, Julius Maada Bio; Perezida wa Guyana, Irfaan Ali na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa, yashimye uburyo u Rwanda rwateguye iyi nama.
Yagize ati “Buri wese twaganiriye yambwiye uburyo yashimishijwe n’ibyo yabonye hano mu Rwanda. Imitegurire yari myiza ku rwego rwo hejuru.”
Yongeyeho ko “Ndakeka ko twese nitunasubira mu rugo , tutazigera twibagirwa ubupfura, ubugwaneza bwa nyabwo twagaragarijwe.”
Samoa izakira CHOGM itaha, ni Ikirwa kiri ku mugabane wa Oceania. Yaherukaga kwakira inama ikomeye muri 2014. Ni inama izwi nka SIDS (Small Island Developing States Conference).
Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa yavuze ko kwakira CHOGM ari andi mahirwe akomeye bazaba bagize. Ati “urumva ko hashize Imyaka 10 [bakiriye inama ya SIDS]. Bizaba ari andi mahirwe akomeye.”
By’umwihariko, CHOGM yabereye mu Rwanda ngo ni iya gatatu uyu muyobozi yitabiriye. Avuga ko yahungukiye ubundi bunararibonye, by’umwihariko icyo imiyobore yakabaye isobanuye.
Yagize ati “Kuza hano mu Rwanda, ni ubundi bunararibonye nungutse, mu bijyanye n’amategeko n’ibyo abayobozi bashobora kugeza ku bihugu bya bo.”
Yongera ho ko “Imiyoborere inajyana no kumenya gukorana n’abaturage kandi ndakeka ko u Rwanda ari urugero rwiza binyuze mu miyoborere ya Perezida Kagame.”
CHOGM izabera muri Samoa izaba ari iya 27 kuva umuryango wa Commonwealth washingwa mu 1931. Kwakirira iyi nama muri iki gihugu ngo biranashimangira imbaraga uyu muryango uri gushyira mu guteza imbere ibihugu bito biwurimo, kuri ubu byihariye 32% by’ibigu byose 56 biwugize.
CHOGM yo mu Rwanda yemerejwemo imyanzuro inyuranye irimo kwemerera igihugu cya Togo n’icya Gabon kwinjira muri uyu muryango no kongera kwemeza Patricia Scotland kuba Umunyamabanga Mururu wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri.