Ku wa kabiri, Perezida w’Uburundi Évariste Ndayishimiyeri yagiranye ikiganiro cye cya mbere n’abanyamakuru ku biro bye i Bujumbura.
Yagarutse ku guta agaciro kw’ifaranga ryagize ingaruka ku gihugu cye amezi menshi ndetse no kubura ibikomoka kuri peteroli bikomeje gufata indi ntera. Kuri iri bura, ntabwo yatanze ibyiringiro by’igihe bizakemukira.
Ati: “Abarundi bagomba kumenyera kubura”. Mu buryo butangaje, yavuze ko Uburundi bugamije kubaka umuhanda wa gari ya moshi, butishingikirije ku mfashanyo iyo ari yo yose.
Nk’uko yabitangaje ku ya 2 Gicurasi i Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Uburundi) mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakozi, Bwana Ndayishimiya ntabwo yahaye ikizere abaturage b’igihugu cye.
Ati: “Ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, tugomba kumenyera. Ibinyabiziga bitwara lisansi bikomeza kwiyongera ariko amafaranga ntabwo akurikiza injyana imwe kuko tutohereza hanze. Kubura ibikomoka kuri peteroli biterwa no kubura amafaranga y’amahanga. Tugomba gutangira kubyaza umusaruro mwinshi no kohereza ibicuruzwa hanze kugirango tugure lisansi dukeneye “.
Ariko, n’ubwo umuntu wese wemera ibura ry’amafaranga y’amahanga avuga ko igihugu cye kizubaka umuhaanda wa gari ya moshi.
Ati: “Uyu muhanda wa gari ya moshi ni ingenzi cyane ku Burundi. Hariho bamwe banze kuduha amafaranga kuko bazi ko tuzaba abakire kandi ntituzongere gushingira kuri bo.”
Akomeza agira ati : “Mbonye ko banze kumpa amafaranga, twahisemo ko u Burundi bugomba kuyubaka n’amafaranga ya bwo. Ndetse baransekeje batubwira ko tudafite amafaranga akenewe kugira ngo tubigereho. “Uyu mu kuru w’Igihugu kandi, yabwiye abanyamakuru benshi bo mu bitangazamakuru bya ho ndetse n’ibindi bitangazamakuru byitabiriye ko :” turi muburyo bwo guhamagarira amasoko kuva mubigo (kabuhariwe mu kubaka imihanda ya gari ya moshi) kuko Tanzaniya yateye imbere cyane. Ntabwo bigiye kuba ingorabahizi na gato kuko ni umushinga uhuriweho n’Uburundi, Tanzaniya na Congo. Niyo mpamvu turi mu buryo bwo guhindura ibiciro. Ubushakashatsi bwateye imbere kandi ku gice cya Gitega-Bujumbura-Uvira-Kindu ”.
Ndayishimiye akomeza agira ati :” Namenyeshejwe ko urugendo rwo hagati ya Gitega na Dar-es-Salaam ari amasaha 11. Ibi bivuze ko abacuruzi bazajya gucuruza bakagaruka umunsi umwe .Hamwe na kontineri nyinshi, bigatuma igiciro cy’ibicuruzwa byose kigabanuka. ”
Nk’uko tubikesha igitangazamakuru cyo mu Burundi SOS Média ,Ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda aganira n’abanyamakuru, benshi mu Burundi bibajije ku bushobozi bw’igihugu “kidashobora kwiha lisansi ihagije, no kubaka umuhanda wa gari ya moshi idashingiye ku bufasha cyangwa indi nkunga iyo ari yo yose !