Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, yafashe uwitwa Noheri Jean Marie Vianney ufite imyaka 20 y’amavuko, afite amapaki 600 ahwanye n’amasashe ibihumbi 120 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyuma yo kuyinjiza ayakuye mu gihugu cya Uganda.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Kagogo mu rucyerera ahagana saa kumi  afite imifuka ibiri yuzuye amasashe.

Yagize ati: “Hari hari amakuru ko hari itsinda ry’abantu binjiza mu gihugu magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu masaha y’ijoro. Ku wa Gatatu nibwo Polisi yakoze ibikorwa byo kubafata, Noheri aza gufatirwa mu Mudugudu wa Nyamabuye abapolisi barebye mu mifuka yari afite basangamo amasashe ibihumbi 120 atemewe gukoreshwa mu gihugu yose hamwe apima ibilo 75.”

Akimara gufatwa, yemeye ko yari ayakuye mu gihugu cya Uganda ariko avuga ko ari ay’umucuruzi atagaragarije imyirondoro wari wayamutumye yagombaga kuyashyira mu Karere ka Musanze.

SP Ndayisenga yagiriye inama abacuruzi kwirinda magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda by’umwihariko amasashe bitewe n’uko agira ingaruka zikomeye ku bidukikije zirimo no gutuma ubutaka butera kuko aho yageze atabora akabuza amazi kubwinjiiramo, yatwikwa na bwo umwotsi wayo ukangiza ikirere.

Noheri n’amasashe yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyanika kugira ngo iperereza rikomeze.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Share.
Leave A Reply