The World

Technology

Sports Roundup

AMAKURU AGEZWEHO

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza, mu bikorwa bitandukanye yafashe amapaki 283 (angana n’amasashe 56,600) yari yinjijwe mu Rwanda n’abantu babiri bayavanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda banyuze mu nzira zitemewe.

Hafashwe uwitwa Niyigena Pascal ufite imyaka 22 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Bungwe, akagari ka Bungwe mu murenge wa Bungwe afite amasashe  16,400 mu gihe andi masashe angana na 40,200 yafatiwe mu mudugudu wa Kanyenzugi mu kagari ka Nyirataba ko murenge wa Kivuye uwari uyikoreye amaze kuyata ariruka.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze Niyigena yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage bo mu mudugudu wa Bungwe ko hari umuntu wari utwaye mu gikapu amasashe atemewe gukoreshwa mu gihugu. Abapolisi bihutiye kuhagera barebye mu gikapu yari afite basanga harimo amapaki 82 y’amasashe ahita afatwa.”

Akimara gufatwa yavuze ko yari yayatumwe n’umucuruzi azi ku izina rimwe rya Gilbert yavuze ko ayacururiza mu bice bitandukanye.

SP Ndayisenga yakomeje agira ati:” Kuri uwo munsi ubwo abapolisi bari bari ku kazi ko gucunga umutekano mu kagari ka Nyirataba ko mu murenge wa Kivuye bafashe andi mapaki 201 y’amasashe nyuma y’uko uwari uyikoreye utarabasha kumenyekana abikanze akayakubita hasi akiruka.”

Yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye muri ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko no mu bindi byaha.

Niyigena n’amasashe yafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe hagishakishwa abandi babifitemo uruhare.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Share.
Leave A Reply