Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko bishimiye kongera gutora abari basanzwe muri Komite nyobozi y’akarere kabo, kuko mu gihe bari bamaze babayoboye babagejeje kuri byinshi, bakaba bizera ko no mu myaka itanu iri imbere bazarushaho kugera ku iteramebere.
Babitangaje ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, nyuma yo gutora abagize biro y’inama njyanama hamwe na komite nyobozi y’akarere.
Ni amatora yatangiye saa mbili za mugitondo, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, habanza indahiro z’abagize inama njyanama y’akarere baherutse gutorwa, kugira ngo babone uko batora ibyiciro byagombaga gutorwa.
Hakurikiyeho gutora Biro y’inama Njyanama y’akarere, Imelde Mutumwinka atorerwa kuba Perezida w’inama Njyanama y’akarere, yungirizwa na Faustin Munyazikwiye, hamwe na Ildephonse Bicamumpaka watorewe kuba umunyamabanga w’inama njyanama.
Biro y’inama njyanama yatowe n’abajyanama b’akarere baheruka gutorwa uko ari 17.
Hakurikiyeho komite nyobozi y’Akarere, maze Mutabazi Richard yongera gutorerwa kuyobora aka karere ka Bugesera, yungirijwe na Angelique Umwali ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ndetse na Yvette Imanishimwe ushinzwe imibereho y’abaturage.
Aba bose uko ari batatu n’ubusanzwe ni bo bari bayoboye aka karere muri manda irangiye.
Bamwe mu bagize inteko itora bari bitabiriye aya matora, bavuga ko kuba bongeye kugirira icyizere komite nyobozi yari isanzwe iyobora aka karere bakongera kubatora, ari uko abo bayobozi babagejeje kuri byinshi biteza imbere umuturage, bityo bakaba bifuza ko bakomeza kubafasha mu iterambere.
Jean Marie Vianney Nkundiye, uhagarariye abikorera mu Murenge wa Mayange, ati “Ni ukuri nka Meya Mutabazi Richard, ni umuyobozi mwiza cyane, mu myaka yari amaze rwose turabyishimiye kongera kumugirira icyizere tukamutora, kuko afite byinshi aduhishiye afatanyije natwe twese”.
Arakomeza ati: “Bugesera ifite ikibazo cy’izuba ryinshi, turasaba ko bazashyira imbaraga mu gukomeza kuvomera imyaka abaturage ntibasonze, bakongera ibikorwa remezo, … mbese kongera kubasubizaho ni uko twari tubafitiye icyizere”.
Uwitwa Gakuru Philomene wo mu Murenge wa Ngeruka we, ati “Batugejeje kuri byinshi byiza, kandi turabasaba gukomeza uwo murongo bakageza abaturage aho bifuza kugera. By’umwihariko bakibuka kumanuka bakegera umuturage, bakajya inama ku bimukorerwa”.
Nyuma y’amatora, abatowe bose haba muri komite nyobozi no muri biro ya njyanama, bashimiye abahagarariye abaturage babagiriye icyizere, kandi babizeza ko bazafatanya gushakira hamwe icyateza imbere umuturage wa Bugesera.
Mutabazi Richard ati “Ndabashimiye ko mwongeye kungirira icyizere hamwe n’abo dufatanyije. Iki gihe mudutoreye kirakomeye, ariko turabizeza gukoresha imbaraga, umutima n’ubwenge, kandi dufatanyije namwe tuzabigeraho kandi turabyizeye”.
Biteganyijwe ko abatowe bose barahirira inshingano batorewe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.