ikipe ya Big Mining Fc ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, mu mukino wabaye kuri iki cyumweru Tariki ya 28 Nzeri 2025, yegukanye intsinzi mu mukino wayihuje na Power M FC yo mu Karere ka Ngororero aho yatsinze ibitego 3-1.
BIG MINING yatsinze muri ¼ Power M FC, ni imwe mu makipe ari guhatanira kwegukana igikombe cy’irushanwa ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cyita kubigendanye n’ubucukuzi mu Rwanda (RMB) ndetse n’urugaga bahuriramo rwa (REWU).
Uretse uyu mukino, andi makipe nayoyageze muri ¼ ari guhatanira kwinjira muri ½.Biteganyijwe ko umukino w’igikombe uzaba mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 12, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.