Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rungana n’ibilo 15 n’udupfunyika twarwo 2,494 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Burera, hafatwa abantu batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu.
Abagabo babiri barimo ufite imyaka 53 n’undi w’ imyaka 42 y’amavuko bafatiwe mu mudugudu wa Mwiyanike, akagari ka Kadahenda, mu murenge wa Karago wo mu Karere ka Nyabihu, batwaye mu modoka rusange udupfunyika 2100 tw’urumogi, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 22 Kamena.
Kuri uwo munsi mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wari utwaye ku igare udupfunyika 394, mu mudugudu wa Kitarimwa, akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu.
Ni mu gihe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 23, mu mudugudu wa kanyenzugi, Akagari ka Rwasa, mu murenge wa Gatebe wo mu Karere ka Burera hafatiwe umufuka urimo Kg15 by’urumogi, nyuma y’uko uwari urwikoreye yarutuye hasi akiruka,nk’uko bikubiye mu makuru dukeshya Polisi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko gufatwa kw’ibi biyobyabwenge kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Ahagana ku isaha ya saa saba z’amanywa nibwo twahawe amakuru n’umuturage ko abonye umugabo ufite umufuka usa n’urimo ibiyobyabwenge. Abapolisi bamutegerereje mu mudugudu wa kanyenzugi uhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, akimara kubabona umufuka awuta aho ariruka, basanga yari atwayemo ibilo 15 by’urumogi.”
Uretse ibi bilo 15 byafatiwe mu Karere ka Burera, udupfunyika tw’urumogi 2100 twafatanywe abagabo babiri bari barwiziritse ku nda, batega imodoka rusange nk’uko bitangazwa na Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba.
Yagize ati:”Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturuge babonye abagabo babiri binjira mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga i Rubavu yerekeza mu karere ka Muhanga. Abapolisi bari bari mu kazi mu karere ka Nyabihu, baje kuyihagarika, mu kuyisaka hafatwa abagabo babiri bari biziritse ku nda udupfunyika 2100 tw’urumogi barenzaho amakoti.”
Yakomeje agira ati:”Kuri uwo munsi ahagana saa Cyenda z’amanywa mu karere ka Rubavu, haje gufatwa undi mugabo wari utwaye ku igare udupfunyika 394 tw’urumogi nabwo hagendewe ku makuru yatanzwe n’umuturage.”
SP Ndayisenga yashimiye abaturage bakomeje kurangwa n’umuco mwiza wo gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyaha, by’umwihariko bageza amakuru yizewe ku nzego z’umutekano n’izindi nzego z’ubuyobozi atuma abishora mu byaha bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Yabibukije ko ikiyobyabwenge cy’urumogi kiri mu byangiza ubuzima bw’abantu bigatuma ntacyo babasha gukora ndetse kikaba intandaro y’ibindi byaha by’urugomo n’ubujura, asaba ababikoresha kubireka.
Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha abacyekwaho kubigiramo uruhare bose.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.