
Author: Magnifique Mukantwali
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo, i Kigali ni bwo hatangizwaga “Icyumweru Cyahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda”, kibaye ku nshuro ya 8, kikazageza ku wa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2025. Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ku nshuro ya 8, yagize ati: “abakora ubucukuzi Guverinoma y’uRwanda irabashyigikiye mu bikorwa byabo, bigamije iterambere ry’igihugu” akaba yabahaye umukoro wo kunoza ubwo bucukuzi bukaba ubw’umwuga kandi bukaganisha ku cyerekezo k’Iterambere Igihugu kihaye. Ni icyumweru ngaruka mwaka kibaye kushuro ya (8), kirangwa no kuganira ku buryo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatezwa imbere hagakemurwa…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, Umuryango Nyarwanda ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, watangije umushinga witwa “INTERA” ugamije kubakira ubushobozi abaturage, kugira ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo, mu mishinga ijyanye n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo byita ku nyungu z’abaturage kandi bubungabunga ibidukikije. Uyu mushinga kandi witezweho kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage baterwa n’imwe mu mishinga y’ibikorwaremezo idakorwa neza. Urugero ni nk’imihanda yubakwa ariko ugasanga nta miyoboro y’amazi yashyizweho, bigakururira abayituriye isuri. Ugamije kandi kububakira ubushobozi, kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo mu mishinga ijyanye n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo mu buryo bwita ku nyungu zabo, kandi bubungabunga ibidukikije. Umunyamabanga Uhoraho…