
Author: Jean Claude
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda. Ku itariki ya 05/10/2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye, uyu mwana agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo se yamusambanyije akamutera inda. Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se, raporo y’abahanga ya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) yemeje ko uwo mugabo ari we wateye inda umukobwa we nk’uko…
Kutitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kwa Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain ‘Bacca’ bikomeje kwibazwaho na benshi mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko barwaye. Mu bakinnyi 31 bahamagawe n’Umutoza Mashami Vincent ku wa 4 Ugushyingo 2021 kugira ngo bitabire umwiherero wo kwitegura imikino ya Mali na Kenya muri uku kwezi, harimo batanu ba APR FC. Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain ‘Bacca’ batitabiriye. Kubura kw’aba bakinnyi batatu mu Ikipe y’Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b’Ikipe y’Igihugu…
Ikipe y’Igihugu ya Tanzania ni yo yegukanye igikombe mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo mu itsinda B. Ku itariki ya 7 Ugushyingo 2021 nibwo hasojwe imikino y’icyiciro cya 2 cy’imikino nyafurika y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo muri Cricket muri mu itsinda rya B. Mu mikino yabaye ku Cyumweru, Cameroon na Sierra Leone ni zo zabimburiye izindi mu mukino wabaye guhera saa tatu n’iminota cumi n’itanu z’igitondo aho umukino waje kurangira Cameroon itsinzwe na Sierra Leone amanota 90-89. Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu ya Cameroon ni yo yatsinze Toss gutombora kubanza gukubita udupira (Batting) cyangwa gutera udupira (Bowling), maze ikipe…
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021, umugabo wo mu Kagari ka Kirinda mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye kubera amakimbirane yakundaga kugirana n’umugore we dore ko bari baraye barwanye ndetse bikaba ngombwa ko bahungisha umugore. Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye nyuma y’igihe gito ashyamiranye n’umugore we bakarwana dore ko ngo bari basanzwe banyeho mu makimbirane. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yari yarwanye n’umugore ubwo yageraga mu rugo ku mugoroba ahagana saa moya bakarwana bigatuma inzego zitabara. Umunyamabanga…
Ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC) y’abagore yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’uruganda rwa Azam afite agaciro ka Miliyoni 20 Frws. Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’abagore ya KVC ndetse n’uruganda rwa Azam basinye amasezerano y’imikoranire azamara imyaka itatu, mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro. Aya masezerano Azam yasinyanye n’iyi kipe ya Kigali Volleyball Club y’abakobwa, azamara imyaka itatu aho AZAM izaha KVC Miliyoni 20 Frws muri iyi myaka, KVC nayo ikazajya yambara imyenda iriho Azam. Umuyobozi wa KVC Ruterana Fernand Sauveur, yatangaje ko bishimiye kuba basinye aya masezerano y’imikoranire na KVC, aho bayafata nk’intangiriro mu gufungurira amarembo abandi baterankunga n’abafatanyabikorwa.…
Isi abantu batuyeho irimo uruhurirane rw’ibibazo byinshi aho usanga umuhangayiko (stress) uterwa n’akazi kiyongeraho izindi nshingano nyinshi byarasimbuye burundu ibikorwa by’imyidagaduro byagafashije abantu kuruhuka. Usanga hari abashakira igisubizo cy’umunaniro n’umuhangayiko mu miti kugira ngo babashe kugira imbaraga zituma bakomeza akazi cyangwa amasomo, kuruhuka ndetse no gusinzira neza. Abashakashatsi bakoze inyigo kuri iki kibazo basanga hari uburyo bwafasha guhangana n’umuhangayiko (stress) ndetse n’umunaniro ukabije ari bwo yoga, méditation (igikorwa cyo gutekereza byimbitse ku kintu runaka) ndetse no guseka ari na byo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru. Iyo ukomeje guseka cyane, imiyoboro y’amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga bituma utinjiza umwuka…
Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’akazi, biteganyijwe ko yakirwa na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro mu rwego rwo gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko ari uruzinduko rwa mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu akoreye muri aka Karere. Ibiro bya Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga y’u Bugereki, byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Ugushyingo 2021, Minisitri Nikos Dendias agera i Kigali mu ruzinduko rw’akazi. Nikos Dendias akigera mu Rwanda arahura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagirane ibiganiro by’imikoranire ku mpande zombi, ni mu gihe kandi agomba kuganira…
Somalia yatangaje ko Intumwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Simon Mulongo, igomba kuva ku butaka bwayo mu gihe kitarenze iminsi irindwi. Mulongo ni Intumwa Yungirije y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia. Yashinjwe ko yagize uruhare mu bikorwa bidahuye n’inshingano z’Ingabo z’Umuryango wa Afurika ziri mu butumwa muri Somalia, Amisom. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mohamed Abdirisak, yatangaje ko Somalia izakurikirana abakozi ba Amisom barenga ku nshingano zayo. Mulongo yahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Bivugwa ko inshuro nyinshi yagiye agaragara mu bikorwa bitajyanye n’inshingano ze bifitanye isano n’ahazaza ha Amisom nubwo ibyo ari byo bitasobanuwe.
Amakuru avuga ko abagabo babiri bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bishwe barashwe, hagakekwa ko bari bavuye muri DR.Congo. Bamwe mu Banyamakuru bakorera mu Karere ka Rubavu bavuga ko Akarere kagiye gutanga amakuru arambuye ku byabaye. Hari amakuru avuga ko abaturage mu gitondo bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba imirambo y’abarashwe. Amakuru avuga ko mu Murenge wa Cyanzarwe hakunze kuba abakora magendu, kenshi y’urumogi n’amabaro y’imyenda biva muri DR.Congo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) hari abarwayi umunani basanganywe icyorezo cya Ebola, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021. Ni mu gihe ku itariki ya ku ya 1 Ugushyingo 2021 ubwo habonekaga abo barwayi, hari abandi batandatu batabye Imana bazize icyorezo cya Ebola. OMS yongeraho ko abantu bagera kuri 573 na bo bashobora kwiyongera ku mubare w’abayanduye kuko bafite ibyago byinshi byo kugerwaho na Virus ya Ebola. Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko abo barwayi umunani babonetse mu duce twa Butsili na…