Ku mupaka uhuza Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’igihugu cya Uganda habereye ibiganiro byahuje umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu n’uwi gihugu cya Uganda, ibiganiro bigamije kungurana ibitekkerezo ku kurandura umutwe winyeshyamba za ADF. Ibi biganiro byabereye ku butaka bw’igihugu cya Congo, mu gace gahana imbibi n’ibi bihugu byombi, kitwa Kasindi, ubuyobozi bw’Ingabo zimpande zombi baganiriyeho harimo kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa ADF . Bikaba bizwi ko Uganda na RDC byumvikanye kuva mu 2021 kurwanya umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) muri Operasiyo yiswe “Operation Shujaa.” Ibindi abakuru b’ingabo bemezanije muri ibyo biganiro ni ugukomeza ubufatanye mu bya gisirikare. Ibyo…
Author: Eric Bertrand Nkundiye
Perezida Paul Kagame yagaragarije urubyiruko rw’abakorerabushake ko nta bwoba rugomba kugira mu gukora ibintu bizima, ashimira umuhate rumaze imyaka rugaragaza mu guteza imbere igihugu cyarwo. yabigarutseho kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024 ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7500 mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itari mike rumaze rutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. Perezida Kagame yavuze ko icyateranyirije urubyiruko hamwe ari ukwibukiranya umuco wo kwikorera, umuntu akiteza imbere, agateza imbere abe ariko akorana n’abandi kugira ngo ashobore guteza igihugu imbere byuzuye. Ati :”Igihugu ni cyo duhuriraho, ntabwo ari icya bamwe, ni icyacu twese. Iyo dushyize imbaraga zacu zose hamwe, tuba twiteza imbere. Nta…