Author: Eric Bertrand Nkundiye

U Rwanda rwongeye kuza mu bihugu bine bifite amanota meza kurusha ibindi muri Afurika, mu gufungurira amarembo abashyitsi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Byagaragajwe mu bipimo bishya bya raporo nka Africa Visa Openness Report 2024, igaragaza uko ibihugu birushanwa mu korohereza abashyitsi, bibakuriraho Viza. Ibihugu bine birimo Benin, Seychelles, Gambia ndetse n’u Rwanda byongeye kuza ku myanya y’imbere mu gufungura amarembo, bikuraho viza kuri buri Munyafurika ushaka gusura ibi bihugu. Ibi bihugu uko ari 4, byongeye kugira amanota ya mbere nkuko byari byagenze muri raporo iheruka ‘Africa Visa Openness Report’ Ibihugu byaje inyuma y’ibindi muri uyu mwaka ni Eritrea, Guinnea…

Read More

Abinyujije ku rubuga rwa X Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yanditse ku rubuga rwa X ko uwatwaye Sima igenewe kubakwa mu ngobyi y’abarwayi izwi nka Ambilance yabihaniwe ndetse ashimira abatanze aya makuru. Ni mu gihe Ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gucicikana amashusho y’imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance), irimo ipakirwamo sima yo kubaka, bituma abantu babibona nko kurengera kuko irimo ikora ibyo itagenewe. Mu butumwa yatanzwe yagize ati: “Aya makuru y’iyi mbangukiragutabara twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru”. Minisitiri Dr Nsanzimana yasabye abanyarwanda ko uwabona undi wese ko imbangukiragutabara irimo ikoreshwa nabi…

Read More

Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Rwamagana mu mirenge ya Nyakariro na Karenge, bavuga ko impamvu ituma baterwa inda bakiri bato ngo biterwa n’ubukene bwo mu miryango bakomokamo ngo bigatuma ababashuka babona Aho bahera . Ineza Aline ( wahinduriwe amazina) watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko avuga ko uwamuteye iyo nda ngo yanjyaga amuha utuntu dutandukanye tw’uduhendabana nyuma ngo aza kugera n’aho ajya amugurira imyenda n’inkweko byo kwambara bigezweho . ati: Umunsi wo kumfata ku ngufu, yari yampamagaye ngo njye gufata amafaranga yo kugura Telefone ngezeyo nsanga ari wenyine ariko mpasanga n’ipantaro yari yanguriye arambwira ngo nyigere , noneho…

Read More

Isheja Sandrine Butera wari usanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Yagiriwe yakunze kugaragara mu birori bitandukanye ayobora ibirori bitandukanye; yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda. Yagiriwe ikizere na Guverinoma y’u Rwanda agirwa yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, nibwo Sandrine Isheja Butera wari usanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Mu nama y’Abaminisitiri ya mbere iteranye nyuma y’uko hashyizweho Guverinoma, aho mu bahawe inshingano harimo Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga…

Read More

U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira Inama ya mbere nini ku mugabane wa Afurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024. Iy’uyu mwaka, izitabirwa n’abarenga 3.000 bo mu bihugu birenga 70, barimo abayobozi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi. Ni inama yo ku rwego rwo hejuru, izaba ku matariki ya 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024, ikaba isanzwe itegurwa n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere Ubuhinzi (AGRA), na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kuwufasha mu…

Read More

ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima cyatangiye kubakwa mu cyanya cy’ubuvuzi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ni ibitaro byihariye bizajya bitanga ubuvuzi ku ndwara z’umutima bizaba bifite abaganga b’inzobere bavura ibijyanye no kwipfundika kw’amaraso bikunze gutera ibibazo birimo sitoroke, umutima ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kubaga umutima ndetse n’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima. Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri Dr Badr Abdelaaty ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana, basuye ahari ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima cyatangiye kubakwa ahamaze kuzamurwa inzu mu kiciro cya…

Read More

Mu gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro i Kigali n’Umunyamabanga Mukuru w”umuryango b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ( East African Community, EAC), Veronica Mueni Nduva, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, yahaye ububasha Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya David K. Maraga bwo kuyobora itsinda ry’abantu 55 bazakurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda azaba tariki 15-16 Nyakanga 2024. Ni indorerezi zo muri EAC zagabanyijwemo amatsinda 14 azoherezwa mu Ntara zitandukanye z’Igihugu hamwe n’Umujyi wa Kigali Mueni, yagize ati “Indorerezi zo muri EAC zagabanyijwemo amatsinda 14 azoherezwa mu Ntara zitandukanye z’Igihugu hamwe n’Umujyi wa Kigali, aho bazagenzura amatora banareba uko bikorwa mu nzego…

Read More

Abana biga mu kigo cy’amashuri y’incuke n’abanza Ecole Les Rossignols giherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda bishimiye uburezi buhabwa abana babo. Ibi byishimo babigaragaje kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 05 Nyakanga 2024 mu birori byo gusoza amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ( P3). Muri ibi birori byitabiriwe n’ababyeyi barerera muri iki kigo , imbere y’ababyeyi abana bagaragarije ababyeyi babo ubumenyi bahawe burimwo kuvuga indimi zitandukanye harimwo igifaransa, icyongereza , umuco Nyarwanda n’umukino njyarugamba ( Karate). Dogiteri Aimable SIBOMANA, Umubyeyi urerera muri iki kigo, avuga ko yatangiye kurerera muri Ecole Les Rossignols nyuma y’icyorezo cyibasiye isi…

Read More

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Karere ka Ngororero Ubwo yageraga kuri site ya Kabaya mu Karere ka Ngororero yacyiriwe na baturage benshi bari bamutegereranije ubwuzu ku rwego rwo hejuru bari baje kumva imigabo n’imigambi bye Dr Frank Habineza nk’umwe mu bahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere. Akarere ka Ngororero kabaye aka cumi na rimwe (11) Habineza agenda yiyamamaza ari nako agendana n’abakandida depite batanzwe n’ishyaka Green Party bahatanira imyanya…

Read More

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryatangiriye ibikorwa byaryo byo kwamamaza abakandida depite mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ku kibuga cy’Urubyiruko cya Bugesera. Abayoboke basaga 2,000 ba PSD bashyigikiye abakandida depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37 biyamamarije mu Karere ka Bugesera. Muhakwa Valence uri ku isonga ry’Abakandida depite ba PSD yavuze ko hari byinshi byagezweho bishimira bityo ko ari yo mpamvu bahisemo gukomeza gushyigikira Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.Yavuze ko mu Karere ka Bugesera hubatswe Sitade, asaba abato bafite impano kwihutira kuzigaragaza.…

Read More