
Author: Eric Bertrand Nkundiye
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, amugezaho ubutumwa bwa Perezida wa Angola, Joao Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu biganiro byo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tete Antonia aje mu Rwanda, nyuma y’iminsi itatu, hasubitswe ibiganiro byagombaga guhuza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, byagomba kuba ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko icyatumye aba bakuru b’ibihugu badahurira i Luanda nk’uko byari biteganyijwe, ari uko habayemo kwisubira…
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, mu gihe umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubarirwa agaciro ka miliyari 4.806 Frw. Ni raporo yagaragajwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko ikigero ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho ari cyiza. Umusaruro mbumbe w’ubukungu mu gihembwe cya gatatu cya 2024, wazamutse ku kigero cya 8.1%, nyuma y’uko wari wazamutse 9.8% mu gihembwe cya kabiri, ndetse na 9.7% mu gihembwe cya mbere. Ni mugihe kandi umusaruro mbumbe uri kuri miliyari 4,806 Frw,…
Nk’uko twagiye tubigaragaza mu nkuru zacu zabanje aho abakirisito ba Anglican Diyoseze ya Kibungo bagiye bagaragaza imicungire mibi y’imishinga bafashwamo na Compassion ishami ry’u Rwanda . bagaragaje ko iyo mishinga yagiye icungwa nabi n’abakozi bashizweho na Musenyeri wa Anglican diyoseze ya Kibungo Emmanuel NTAZINDA, ngo bitewe n’uko ngo bagabanaga ibyayivuyemwo. Abakirisito bavuga ko hafi imyanya yose ishyirwamo bene wabo na Musenyeri Aba bakiristo bavuga ko mu myaka 13 uyu Musenyeri amaze yimitswe yigwijeho imitungo ya Diyoseze afifashijwemo n’abanyamuryango be. Aba bakiristo bakomeza bagaragaza abo banyamuryango Aho yagiye abohereza kuyobora , bati :” muri Paruwasi Rukira hari uwitwa Karangwa ni project…
Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 wafashe agace ka Alimbongo muri teritwari ya Lubero nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Wazalendo. Alimbongo yari nk’igikuta gikomeye cyabuzaga M23 kwinjira mu bindi bice byo muri Lubero kuko kuva uyu mutwe wafata ibice birimo Kanyabayonga, Kayna na Kirumba; ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryahashyize uburinzi bukomeye. Aka gace gafashwe nyuma ya Matembe, yisubijwe na M23 tariki ya 15 Ukuboza 2024, Leta ya RDC ikaba ifite impungenge ko santere ya Lubero na yo ishobora gufatwa mu gihe cya vuba. Umuvugizi wa…
Kugeza ubu hari ikibazo cy’imicungire y’iminshinga muri EAR Diocese Kibungo, bamaze gutakaza imishinga myinshi ifungwa kubera imicungire mibi, hari muri Paruwasi ya Gahima,umushinga warafunzwe kubera guhomba asaga million 50, aba kristo birangira aribo bayishyuye ibi byose ngo byakozwe na Nkuranga Aloys mwene wabo na Musenyeri wa Anglican Diyosese ya Kibungo. Ntibyaramgiriye Aho kuko bidatinze kuko n’umushinga wari uri I Kayonza warafunzwe ibi bibazo by’imicungire mibi byaje kwimukira na Rwamagana. Abakristo bavuga ko ikibabaje abakozi bashinzwe iyi mishinga, iyo bayihombeje bagororerwa kwimurirwa ahandi bikarangira naho hafunzwe, bagatanga urugero, rw’uwayoboraga umushinga muri Paruwasi Kayonza nyuma yo gucunga nabi umushinga ugafungwa ngo yimuriwe…
Brian Kagame, umwana muto wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ejo ku wa gatanu yarangije amasomo ya gisirikare yo ku rwego rwa Officer Cadet ku ishuri rikuru rya gisirikare rikomeye ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst. Amafoto yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga X n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, agaragaza nyina Jeannette Kagame yitabiriye ibyo birori, hamwe na bakuru be Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame, n’abandi ba hafi y’uwo muryango. Brian Kagame arangije muri iryo shuri nyuma yuko na mukuru we Ian Kagame aharangije muri Kanama (8) mu mwaka wa 2022. Ian Kagame, ubu ugeze ku ipeti…
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina, nyuma y’igihe rumukoraho iperereza ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye. Uwakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora mu rwuri (farm) rwa Rutatina ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi. Icyo cyaha akurikiranyweho cyakozwe tariki 27 Ugushyingo 2024. Bivugwa ko uwo muntu wakubiswe n’abakozi bakora mu rwuri rwa Rutatina ku mabwiriza ye. Amakuru ava ku Bitaro uwo muntu yivurijeho, avuga ko ari kugenda yoroherwa. Dosiye ya Rutatina hamwe n’abakozi be icumi igomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatanu. RIB yasabye abaturarwanda kwirinda…
Bamwe mu bayobora ibigo by’amashuri mu Karere ka Karongi, barasaba Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge ( RSB) kongera amahugurwa yo kunoza ubuziranenge bw’ibirwa bitegurirwa abanyeshuri muri Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri (School feeding) ko nubwo baba bashaka kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa ndetse aho bashoboye bakabwubahiriza ariko bagikeneye guhugurwa ku buziranenge no kumenya ibipimo bagenderaho. Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024, mu bukangurambaga bwo kwigisha abafite aho bahuriye no kugeza ku mashuri ibiribwa, ababitegura, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi mu Nzego z’ibanze n’abandi, aho inzobere mu by’ubuziranenge z’ikigo cya RSB zirimo kubahugura ku kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa. Joseph…
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Prof Kingsley Moghalu, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, African School of Governance, riherutse gutangizwa , mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda , Iri shuri rifite intego yo gutanga ubumenyi buzahangana n’ibibazo byugarije imiyoborere ku Mugabane wa Afurika.. Ni ishuri ritanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza. Ni ishuri ryahawe izina rya ‘African School of Governance’ rivuye ku gitekerezo cyatanzwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika. Umuyobozi…
Isesengura ryakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarerengane kuri raporo ya 2022-2023 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yasanze itangwa ry’amasoko ya Leta harimo icyuho kigusha Leta mu bihombo kurusha indi mishinga igihugu gishoramo amafaranga y’ingengo y’imari. Muri iri sesengura, Umuryango Trasparency International Ishami ry’u Rwanda, wasanze hari amakosa yagiye akosorwa bagereranyije n’imyaka yabanje, nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi yabisobanuye. N’ubwo bimeze gutya ariko, iri sesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ryasanze hari ibyiciro bikomeje guhombya Leta, urugero ni itangwa ry’amasoko ya Leta mu Turere, Umujyi wa Kigali, ibigo bya Leta, ibishamikiye kuri Minisiteri ndetse na Minisiteri ubwazo. Umwaka…