
Author: Eric Bertrand Nkundiye
Mu ijamba yagezeje kubitabiriye ibirori by’abana barangije kwiga icyiciro cy’amashuri y’incuke n’umwaka wa Gatatu w’amashuri Abanza muri Ecole Les Rossignols, ikigo cy’ishuri giherereye mu murenge wa Runda , mu Karere ka Kamonyi, NKAMICANIYE Gaetan, Umubyeyi wari uhagarariye abandi mu byiciro byose. Mu izina ry’ababyeyi yashimiye cyane ubuyobozi bw’iki kigo ku murava n’ubwitange bagaragaza mu guteza imbere uburezi. Mu ijambo ryari ritegerejwe na benshi muri ibi birori , NKAMICANIYE Gaetan, yatangiye agira ati ” Bwana Nyir’ikigo, Bwana Muyobozi w’ikigo, Bwana/Madamu ushinzwe amasomo, Barezi bacu beza, Bashyitsi b’icyubahiro, Bana bacu twishimiye uyu munsi, Mwiriwe neza. Nitwa NKAMICANIYE Gaetan, nkaba mpagarariye ababyeyi b’abana…
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, i Kigali hateraniye inama nyungurana bitekerezo mukureba ububyo hakongerwa umusaruro wibigo bito nibiciriritse (SMEs) no kuzamura igipimo cy’ubuziranene ku musaruro, n’ibicuruzwa bya hano iwacu mu Rwanda. Ni inama yahuje Minisiteri yubucuruzi ninganda, urugaga rwa bikorera (PSF), Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bwimiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), ikigo gishinzwe ubugenzuzi bwubunzi nubworozi (RICA) n’ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA). Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF, Bwana Joseph Mutabazi, yavuze ko intego yiyi nama ari uguhuza abikorera ninzego za Leta zishinzwe ubuziranenge, nimisoro, kugira ngo baganire ku mbogamizi zihari ndetse no gushaka ibisubizo birambye. Yagize ati:…
Au Rwanda, les personnes en situation de handicap saluent la récente décision du gouvernement d’autoriser l’achat de prothèses et de prothèses articulaires par l’intermédiaire de la caisse nationale d’assurance maladie. Cette mesure contribuera, selon elles, à lever les obstacles persistants aux soins médicaux et à la mobilité.Cette annonce a été saluée lors de la 15e Assemblée générale du Conseil national des personnes handicapées, qui s’est tenue dans le district de Gasabo.Bien que certains délégués aient exprimé des inquiétudes quant aux limites du budget alloué, ils ont déclaré que cette politique constituait une avancée significative vers une plus grande inclusion et…
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangaje ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu miryango byatumye Abanyarwanda benshi bazahazwa n’ibibazo byo mu mutwe. Imibare ya RBC igaragaza ko Umunyarwanda umwe muri batanu afite ibibazo byo mu mutwe, mu gihe ku rwego rw’Isi habarwa umuntu umwe mu bantu umunani. Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius yasobanuye ko muri rusange hari imisemburo yo mu bwonko ikora bitewe n’ibyo umuntu yanyuzemo kandi bigakora no mu buryo bw’uruhererekane mu muryango. Ati “Icy’umwihariko mu Rwanda ni ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi zangije abantu ku…
Mu gihe ibihugu byinshi biri gushyira imbaraga mu gucyemura amakimbirane hifashishijwe inzira z’amahoro, u Rwanda narwo rukomeje kwihutisha gahunda y’ubuhuza nk’uburyo burambye bwo gukemura ibibazo by’ubucuruzi hadakoreshejwe inkiko. Hagaragajwe akamaro k’ubuhuza mu kurengera igihe, amafaranga, no kubungabunga umubano hagati y’impande zifitanye ibibazo himakazwa amahoro. Mu rwego rwo gushakira ibisubizo birambye amakimbirane akunze kugaragara mu bucuruzi, urwego rw’ubucamanza ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF) rwasabye abacuruzi n’abafatanyabikorwa babo kwitabira inzira y’ubuhuza nk’uburyo bwihuse, buhendutse kandi bunoze bwo gukemura ibibazo, aho kujya mu nkiko bisaba igihe, amafaranga n’imbaraga nyinshi. Ibi byagarutsweho kuwa kane tariki 15 Gicurusi 2025 mu nama yabereye i Kigali, yahuje…
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) batangaza ko biteguye gukomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’iterambere rirambye. Ibi babigarutseho mu nama ya Biro Politiki y’iri shyaka yateraniye i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025. Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda baturutse mu ntara zose z’igihugu bitabiye biro politike y’ishyaka . hemejwe ba komiseri mu nzego z’ishyaka mu nzego nyinshi zitandukanye ndetse hatangwa amahugurwa ku ngingo zirimo imiyoborere, amatora n’ibindi. Abarwanashyaka ba Green Party Rwanda bijeje ubufatanye mu guteza imbere igihugu no gutanga ibitekerezo mu bwisanzure, kuko bari mu gihugu…
Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Mata, urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwifatanyije n’abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, banashimangira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abakozi n’abanyamuryango ba PSF, ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wari n’umushyitsi mukuru. Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwatangiriye mu Kanogo rurusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali i Gisozi, aho bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro cyatanzwe na Abimana Mathias, uhagarariye PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, yagarutse ku buryo bamwe mu bagombaga kurwanya ingengabitekerezo ya…
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bagikomeretswa n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bacyihishahisha hirya no hino ku Isi. Bavuga ko kuba batarakurikiranwa mu butabera ari agahinda kuri bo kuko bakeneye ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa bakaryozwa ibyo bakoze. Babigarutseho ku wa Mbere tariki 14 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Segiteri Cyahafi, ubu ni mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Uwimana Marie Aimé, Visi Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA),…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Serbia, Marko Djuric. Ni ibiganiro Byibanze ku kwagura umubano no kureba inzego nshya z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda na Serbia bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971, uyu mubano wagiye ushyirwamo imbaraga cyane ndetse iki gihugu gifite umubare munini w’Abanyarwanda batuyeyo biganjemo abanyenshuri. Muri Mata 2023, ibihugu byombi byemeranyije gukorana ubucuruzi mu bijyanye guhahirana ingano n’ibigori hagamijwe kuziba icyuho cyatewe n’igabanyuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine. Muri iki gihugu u Rwanda ruhagariwe na Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi,…
Amashusho y’abapolisi benshi barimo gukubita umuntu mu muhanda i Kinshasa yazungurutse henshi ku mbuga nkoranyambaga guhera ku cyumweru yahujwe n’urupfu rw’umupolisi Fiston Kabeya, ariko ibi bishobora kuba ari ibintu bibiri bitandukanye. Igipolisi cya DR Congo kivuga ko uburyo Kabeya yapfuyemo “butarasobanuka neza”, kandi kikaburira abantu kwirinda “amakuru atari yo” ku bivugwa kuri uru rupfu. Urupfu rw’uyu mupolisi wo mu muhanda rwemejwe mu mashusho y’ubuhamya butangwa n’uvuga ko ari mugenzi wa Kabeya wavuze ko Kabeya yakubiswe n’abashinzwe umutekano wa Minisitiri w’intebe kuko yabujije imodoka zigendana na we kunyura ahatemewe n’amategeko. Ko uko gukubitwa byamuviriyemo urupfu. Igipolisi cya DR Congo cyemeza ko…