Umukuru w’abarepubulikani mu mutwe w’abadepite w’inteko ya Amerika, Kevin McCarthy, yongeye kunanirwa gutorerwa umwanya wo kuba umukuru w’uwo mutwe mu kugagara kwa leta ya Amerika guheruka kuba mu myaka amagana ishize. Itsinda ry’abatamushyigikiye bo mu ishyaka rye ku nshuro ya 11 babujije itorwa rye ku munsi wa gatatu w’aya matora. Abarepubulikani bafite ubwiganze muri uwo mutwe w’inteko kuva mu matora yabaye m’Ugushyingo(11), ariko izi mpagarara zabujije ibindi bikorwa by’inteko gukomeza. Ibikorwa byo gutora byimuriwe kuri uyu wa gatanu. Kuva mu 1860, ubwo Amerika yari yugarijwe n’ikibazo cy’ubucakara, nta bundi uyu mutwe w’inteko uratora inshuro nyinshi kugira ngo uhitemo…
Author: Bruce Mugwaneza
Icyegeranyo cyakozwe n’umushinga mpuzamahanga ku butabera, cyashize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no mu karere ruherereyemo, ndetse no ku mwanya wa 42 ku isi nk’igihugu kigendera ku mategeko. Bimwe mu byahesheje u Rwanda uyu mwanya, birimo kuba ari igihugu gifite ubuyobozi butihanganira ruswa, gikorera mu mucyo, cyubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, giharanira umutekano no kugendera ku mategeko. Bashingiye kuri ibi bipimo byagendeweho, abaturage banyuranye bavuga ko bemeranya n’abakoze iki cyegeranyo. Ni ku nshuro ya 2 u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa 1 muri Afrika. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda uharanira iyubahirizwa ry’amategeko Centre for Rule of Law Rwanda,…
Abasore n’inkumi 416 basoje amahugurwa yari amaze amezi arenga abiri, mu ishuri ry’amahugurwa rya polisi y’igihugu rya Gishari mu karere ka Rwamagana, basabwa kugira ibyo bigomwa kugira ngo batange umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi. Aya mahugurwa y’urwego rwunganira ubuyobozi bw’Uturere mu gucunga umutekano Dasso, abaha ubushobozi bwo guhita batangira akazi kinyamwuga mu turere 16 twabohereje. Bavuze ko amasomo bahawe bagiye kuyabyaza umusaruro bimakaza indangagaciro na kiraziba biranga abanyarwanda. Amwe mu masomo y’ingenzi aba ba Dasso bahawe, harimo gucunga umutekano w’abaturage, amasomo abatoza imyitwarire ndetse n’ayandi. Umuyobozi w’ishuri rya Gishali, CP Robert Niyonshuti yasabye abarangije amasomo yabo kurushaho kwihugura…
Bwambere muri Amerika byemejwe ko ibinini byo gukuramo inda bigiye kujya bicuruzwa mu maduka Ibinini byo mubwoko bwa (mifepristone) bifite ubushobozi bwo gukuramo inda nkuko wabikorerwa na Muganga Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mutarama 2023 FDA yatangaje kurubuga rwayo ko ubu ibinini byo gukuramo inda bigiye kujya bicuruzwa mu maduka yemerewe gucuruza imiti kimwe nuko mu ganga yakwemeza ko ugomba gukuramo inda nabyo bigakorwa. Ibigo bibiri bikora ibyo binini byo gukuramo inda Aribyo Danco Laboratories na GenBioPro, byavuze byamaze ku menyeshwa ibijyanye no gucuruza ibyo binini. Icyo cyemezo cyo gucuruza ibyo binini cyashimishije cyane za kaminuza zo muri…
Musenyiri uyoboye itorero ryitwa News for All Ministry, Gadi Charles wo muri Tanzania yasabye leta ku muha ikibari agasengera imvura kugira ngo igwe kuko amapfa ameze nabi Ibi musenyeri Gadi Charles yabitangaje kuri uyu wa 4 Mutarama 2023 mu kiganiro yagiranye nabamwe mu bakozi bakorana umurimo w’imana ndetse n’itangazamakuru. Yagize ati” ibi nabikora mu gihe leta yaba yampaye ikibari kinyemerera gukora amasengesho yo gusaba ko imvura igwa cyane ko muriyi minsi ibice byinshi by’igihugu byugarijwe n’amapfa bitewe no kubura imvura igihe kirekire” Uyu Musenyeri yavuze ko bwaba ataribwo bwambere akoze ibitangaza byo gusenga imvura ikagwa kuko ngo yigeze kubikora arasenga…
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama, yafashe abantu bane bari bafite magendu y’amabalo 6 y’imyenda ya caguwa. Abafashwe ni Nyirahategekimana Jaqueline ufite imyaka 40 y’amavuko, Uwayo Jeanne D’arc w’imyaka 25, Mukundiyukuri Celine w’imyaka 28 na Nzakizwanayo Evelyne ufite imyaka 37, bafatiwe mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bafatiwe mu isoko aho bari bagiye kuyicururiza ahagana saa tatu n’igice za mu…
Abadepite ba Leta zunze ubumwe z’Amerika baraye na none bananiwe gutora umuyobozi wabo bita Speaker. Ikibazo kiracyari ku Barepubulikani. Kandida y’Abarepublikari Yabuze Amajwi Akenewe Kimwe n’ejobundi, Abadepite baraye bakoze itora inshuro eshatu mbere yo gusubika inama yabo. Uza ku isonga mu bakandida babo n’amajwi menshi kurusha abandi aracyari uwitwa Kevin McCarthy. Mu minsi yabanjirije itora ryo mu ruhame, Abadepite bagenzi be bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani babanje kwiherera, bemeza ko ari we kandida. Rubanda bose rero bari bizeye ko ari we washoboraga kwemezwa nta ngorane, kubera ubwiganze bw’Abarepubulikani n’intebe 222. Nyamara igihe kigeze, bamwe muri bo baramuhindutse, nabo batanga abakandida babo,…
Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yasabye abayobozi gukosora ibitaragenze neza muri 2022 kuko uyu mwaka mushya umeze nk’igitabo kitanditsemo. Mu ijambo risoza umwaka wa 2022 yasabye abayobozi kuzakosora amakosa y’ibitaragenze neza muri uyu mwaka dushoje hanyuma uyu mwaka dutangiye uzabe umusingi w’iterambere Ahaniho yahereye avuga ko uyu mwaka dutangiye umeze nk’igitabo kitanditsemo, Ati” ubu uyumwaka umeze nk’igitabo kitanditsemo buriwese afite ikalamu kuburyo yakwandikamo ibyiza ashaka cyangwa ibibi, bityo ni ahanyu ho kwandika ibyiza”. Perezida Samia yasabye abayobozi batandukanye kurangwa n’imiyoborere myiza ndetse n’ubufatanye mu kazi no gukorera mu mucyo hubahirizwa amategeko. Yashoje abizeza ko leta yiteguye gufasha abayobozi kuzuza…
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngororero ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, ku wa Gatandatu taliki ya 31 Ukuboza, yafashe abantu barindwi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium batabifitiye uruhushya. Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, Akagari ka Rusororo mu Murenge wa Muhororo, babitse mu ngo zabo amabuye yo mu bwoko bwa Lithium angana na toni 1 n’ibilo 390 yose hamwe. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati: ” Polisi yahawe amakuru ko hari…
Umukozi w’Imana witwa Henry Ozoemena ukomoka muri Nigeria yaguye muri Gereza aho yari afungiye akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge byo mubwoko bwa Heroine Uyu mukozi w’Imana wabivaganga no gucuruza ibiyobyabwenge yitabye Imana azize umutima muri Gereza ya Segerea, Dar es Salaam muri Tanzania. Uyu Mugabo yafatanywe ibiro 20 bya Heroine ahita ajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Segerea, Dar es Salaam. arinaho yaguye. Amakuru dukesha ikinyamakuru Mwananchi a vuga ko uwo umukozi w’Imana yikubise hasi ari muri Gereza bamujyana kwa muganga ahita yitaba Imana, nyuma y’ibizamini byo kwa muganga basanze ari ikibazo cy’umutima. Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa iwabo muri Nigeria kugirango abe ariho…