Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, ruratangaza ko hatagize igikorwa ngo ingagi n’izindi nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ngo zibone aho zisanzurira hahagije, byaziviramo gukendera burundu, bigateza ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’abaturage, ari yo mpamvi igiye kwagurwa yongerwaho hegitari 3,740. Leta y’u Rwanda yashoye Miliyoni 255 z’Amadolari ya Amerika, azakoreshwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rwo kuyongerera ubuhumekero. Eugene Mutangana, umukozi wa RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu, asobanura ko urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa zirimo n’ingagi zibarizwa muri iyo Pariki, uko zikomeza kwiyongera zororoka, ari na ko zikenera aho kuba zisanzuye. Ubwo intambwe…
Author: Bruce Mugwaneza
Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Chae Jin-Weon byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Weon yashimye umubano usanzwe uranga ibihugu byombi n’uw’Inteko zishinga amategeko z’ibyo bihugu, avuga ko yaje kuganira na Perezida wa Sena mu rwego rwo kumugezaho ubushake igihugu cye gifite mu gushyira imbaraga mu gukomeza umubano n’imikoranire ibihugu bifitanye, ndetse no guteza imbere umubano ushingiye ku Nteko zishinga Amategeko. Perezida wa Sena yagarutse ku nzego z’imikoranire zitandukanye zishimangira umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo, aho yagaragaje ibikorwa Koreya y’Epfo igiramo…
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Banki y’Ishoramari y’u Burayi n’ikigo gikora imiti n’inkingo cya BioNTech, ni amasezerano agamije iyoroshya ry’ikorerwa ry’imiti n’inkingo cyane cyane iza Covid-19. Aya masezerano kandi u Rwanda rwayasinyiye icyarimwe n’igihugu cya Senegal kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Ukwakira 2021, muri Kigali Convention Center, ahari kubera inama ihuza abaminisitiri b’ububanye n’amahanga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Intego y’ibanze y’isinywa ry’aya masezerano ni ukubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima muri Afurika kugirango uyu mugabane ubashe kwigira mu guhangana no guhashya indwara z’ibyorezo kuko uyu mugabane ukiri kuri 1% mu kwikorera inking,…
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda bwirukanye babiri bari abarwanashyaka bashinjwa ubugambanyi bwo gushaka gusenya iri shyaka, ubu hamenyekanye amakuru mashya avuga ko bariya birukanywe bakorana na bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Perezida w’iri shyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza atangaza ko uwitwa Mutabazi Ferdinand ari we muzi w’uriya mugambi mubisha. Mu itangazo ryo kwirukana bariya barwanashyaka ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira, rivuga ko Mutabazi Ferdinand usanzwe atuye mu Karere ka Ruhango yigeze kwibeshyera ko yaburiwe irengera kubera imyenda abereyemo muramu we kugira ngo bigirwe impamvu za Politiki nyamara…
Mu Murenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana hari abaturage bagera kuri 200 bubatse ibyumba by’amashuri ku urwunge rw’amashuri rwa Matyazo ariko amezi abaye icumi basiragira mu buyobozi bishyuza amafaranga bakoreye nyamara bakabarebera ku bitugu aho kubakemurira ikibazo. Aba baturage ngo baheruka guhembwa mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize wa 2020, kuva icyo gihe kugeza magingo aya barakishyuza amafaranga ya kenzeni (iminsi 15) eshanu bakoze ariko ntibishurwe, bagasaba ko barenganurwa bakishyurwa. Nubwo aba baturage bavuga ko batinze kwishyurwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko impamvu aba batishyuwe ari ikibazo rusange kuTturere twose kuko nta ngengo y’imari barahabwa. Nubwo…
wagirayezu Wenceslas aburanira mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yaburanye ahakana ubuhamya bw’abatangabuhamya bamushinja avuga ko atari bwo. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira, 2021 Twagirayezu Wenceslas uregwa n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’icyaha cyo kurimbura, nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu yaburanye avuga ko inyandiko mvugo z’abatangabuhamya 25 bamushinja atari izo ibyo yise ko “yahohotewe”. Ati “Mu mvugo zabo harimo ibintu bitandukanye aho ibyaha byabereye n’igihe byabereye, sinari mpari nari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” Twagirayezu avuga ko ibyo abatangabuhamya bamushinja bavuga ko yari Umwarimu…
Nyuma y’inama y’Abaminisitiri iheruka yo ku wa 13 Ukwakira 2021, mu mwanzuro wayo wa 2 werekeye ibikorwa by’insengero zahawe uburenganzira bwo gukora, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yashizeho amabwiriza akurikira: Insengero z’amadini n’amaterero byemewe mu Rwanda kandi zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa zizakomeza gukora. Insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo. Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru. Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije. Hagati y’iteraniro n’irindi hakwiye kujyamo umwanya uhagije (isaha) kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa. Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza…
Umubare w’abakobwa n’abagore bajya mu mwuga wo kuvanga imizi (deejays) wagiye uzamuka uko imyaka ihita indi igataha, kandi bagiye bagaragaza ubushobozi mu gukora uwo mwuga, ku buryo bamwe bagiye bagaragara mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye hirya no hino mu gihugu. Abakurikira ni abagore n’abakobwa bigaruriye imitima y’abatari bake kubera ubuhanga bwabo bwo kuvanga imiki mu bitaramo, mu tubari, muri za hoteri n’ahandi, ikaba ari inkuru dukesha ikinyamakuru ‘The New Times’ cyandika mu rurimi rw’Icyongereza. DJ Ira Iradukunda Grace Divine, uzwi ku izina rya Dj Ira, afite imyaka 25 y’amavuko, akaba yaratangiye gukora akazi ka DJ mu 2016, yari afite imyaka…
Abakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) berekeje muri Tunisia aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na Étoile Sportive du Sahel. Nk’uko ikipe ya APR FC yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Internet, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Tunisia aho yabanje kunyura i Doha muri Qatar, nyuma igafata urugendo rujya muri Tunisia. Ikipe ya APR FC yahagurukanye abantu 48 barimo abakinnyi 25, staff technique 10, komite ya APR FC 5, n’abanyamakuru 3, abafana 4 ndetse n’uhagarariye FERWAFA 1. Urutonde rw’abantu 48 berekeje muri…
Nyuma y’uko u Rwanda rumenyeshejwe ko Stade ya Kigali itazemererwa gukomeza kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa A guhera ku mukino Amavubi azahuramo na Les Aigles du Mali mu Ugushyingo 2021, Minisiteri ya Siporo yatangiye gukora ibishoboka byose ngo yongere gukomorerwa mu gihe cya vuba. Ku Cyumweru, tariki ya 17 Ukwakira 2021, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade ya Kigali i Nyamirambo, isigaje kwakira umukino umwe mpuzamahanga. CAF yavuze ko nyuma y’umukino w’umunsi wa gatanu wo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 uzahuza u Rwanda na Mali ku wa…