Author: Bruce Mugwaneza
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yavuze ko igihugu cye kizakomeza ibiganiro na Leta y’u Rwanda ku mishinga ibifitiye akamaro byombi, yemeje ko mu byo yaganiriye na Dr Vincent Biruta harimo n’urubanza rwa Paul Rusesabagina batavugaho rumwe ku mikirize yarwo, aho yavuze ko kuri ubu yizeye ubutabera bw’u Rwanda. Ibi bije nyuma y’uko mu minsi yashize uyu Minisitiri Sophie Wilmès, yari mu bagaragaje ugushyigikira Rusesabagina kugeza ku munsi yakatiwe n’Urukiko. Tariki 25-26 Ukwakira 2021, i Kigali habereye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse Minisitiri Sophie Wilmès ni umwe mu…
Kubyara abana barenze umwe ni ibisanzwe ariko abahanga ndetse n’ibyanditswe mu bitabo bitandukanye, bivugwa ko hari abantu bashobora kubyara impanga n’abandi bake cyane bashobora kubyara abana batanu cyangwa barenga bakagera ku icumi. Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, Dr Nzabonimpa Anicet, avuga ko hari impamvu nyinshi zatuma umugore abyara abana benshi icyarimwe ariko agashingira kuri ebyiri z’ingenzi. Ati: “Impamvu ya mbere ni uko intanga y’umugabo n’umugore biba byahuye, iyo bimaze guhura igi ryitereka mu mura nyuma rikaza kwisatura ku buryo ibice ryisatuyemo bivamo abana bangana n’ibice byavuyemo”. Ibyo bimenyekana ko abana baturutse mu igi ryacitsemo ibice, iyo bavutse ari bo…
Nyuma y’umwaka n’amezi arindwi nta bafana bemerewe kwinjira ku bibuga bikinirwaho umupira w’amaguru mu Rwanda, nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19 cyugarije u Rwanda n’isi muri Rusange, abafana bagiye kongera kugaruka ku bibuga muri Shampiyona ya 2021-2022 iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021. Umunyamabanga w’umusigire wa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Iraguha David, avuga ko abafana bazemererwa kugaruka ku bibuga muri shampiyona, ariko ko hari ibigomba gukurikizwa birimo no kuba hazajya hinjiramo kimwe cya kabiri cy’abasanzwe binjira muri sitade. Yagize ati: “Yego rwose ni ko biri abafana bazagaruka ku bibuga, ni…
Munyakazi Bruce Melodie yahaye igisubizo abakomeje kumwibasira bavuga ko agura aba ‘followers’ agaragaza ko kugeza ubu ntabo agura, uretse ko no kubagura ntakibazo abibonamo, ikindi yahakanye amakuru yavugaga ko Khaligraph Jones azaza mu gitaramo ari gutegura asaba imbabazi Dumba anakomoza kuri Social Mula wamwijunditse. Itariki ya 17 Ukwakira 2021, Bruce Melodie yari afite abamukurikira ibihumbi 564. Nyuma batangiye kugenda bazamuka, ibintu byatunguye benshi kugeza ubu mu minsi ikabakaba icyenda gusa, bamaze kugera ku bihumbi Magana 701 ibintu bigaragara ko mu minsi itari iyakure araba yamaze kugera mu bamukurikira naza Miliyoni ku rukuta rwa Instagram, bivuze kandi ko mu minsi 9…
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abaturage gufatanyiriza hamwe n’abayobozi bashya batowe ku rwego rw’umudugudu kugira ngo babashe gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo. Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi watowe akwiye kwita ku nshingano ze kandi agakomereza aho mugenzi we yari agereje, kandi abayobozi bakaba bibutswa ko umuturage ari we uri ku isonga bityo umuyobozi akwiye kumwitaho. Agira ati “Umuturage ni we zingiro rya byose ni we dukorera abayobozi bakwiye kwita ku bukangurambaga, kubaha umwanya no kubakemurira ibibazo bashoboye, ikindi hakabaho gutanga amakuru ku nzego zibakuriye ku gihe kugira ngo ibinaniranye ku mudugudu bikurikiranwe n’izo nzego”. Ku bijyanye n’inshingano z’umuturage, Guverineri Kayitesi…
Umugabo w’imyaka 21 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwili yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’uko arwanye n’umugore we w’imyaka 19, ushinzwe umutekano mu Mudugudu yajya kubakiza akamutema ukuboko agakomereka mu buryo bukomeye. Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021, mu Mudugudu w’Agahiza mu Kagari ka Migera mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nkunzurwanda John yatangaje ko uyu muryango wagiranye amakimbirane bakagera aho barwana, umuyobozi ushinzwe umutekano ngo yahise ajya gutabara birangira umugabo amutemye aramukomeretsa. Yagize ati “Umugore n’umugabo bagiranye amakimbirane batangira kurwana, umugore aratabaza, umuyobozi…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko. Uyu mupadiri w’imyaka 36 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza. Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ku wa 23 Ukwakira 2021. Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yatangaje ko umupadiri watawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa. Yagize ati: “RIB yafunze umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe ukurikiranyweho gusambanya umwana…
Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu bakobwa barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kuri ubu akaba yinjiye mu byo gutunganya indirimbo z’abahanzi (music production) umwuga usanzwe wihariwe n’abagabo mu Rwanda. Records ya Riderman yabengutse uyu mukozi utunganya umuziki kuri ubu akaba ari ho ari gutunganyiriza indirimbo z’abahanzi, aho Nshimiyimana Théogène uzwi nka DJ Theo ushinzwe Ibikorwa bya buri munsi mu Ibisumizi Records, yavuze ko amasezerano bagiranye n’uyu mugore batayashyira mu itangazamakuru icyakora ahamya ko Chrisy Neat ubu ari gukorera muri iyi studio. Chrisy Neat yavuze ko kwinjira mu Ibisumizi Records ari…
Uwimbabazi Shadia usanzwe yaramamaye ku izina rya Shaddyboo umaze iminsi muri Nigeria, yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umuhanzi Larry Gaaga ufite izina rikomeye muri Nigeria. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Shaddyboo yagaragaje amashusho ari kumwe n’uyu mugabo. Shaddyboo yagize ati “Nishimiye kuba nagiranye ibihe byiza n’umwami Larry Gaaga […]” Agishyira aya mashusho ku rubuga rwe rwa Twitter, twifuje kumubaza niba hari umushinga bari gukorana cyangwa hari gahunda bafitanye idasanzwe, icyakora ku murongo wa telefone ntabwo byadukundiye kuko akiri muri Nigeria. Larry Ndjanefo wamenyekanye ku izina rya Larry Gaaga, ni umuhanzi wo muri Nigeria uzwi cyane mu ndirimbo ‘Gaaga Shuffle’…