Author: Bruce Mugwaneza

Abanyarwanda 30 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa Gatandatu birukanwe muri iki gihugu bakirwa ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare, aho barimo n’umubyeyi wibarukiye muri gereza wari ufite uruhinja rw’amezi abiri. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Ugushyingo 2021, nibwo ku mupaka wa Kagitumba i Nyagatare hakiriwe abagabo 20, abagore 3 n’abana barindwi birukanywe muri Uganda. Aba banyarwanda bageze mu Rwanda bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi kuko aho bari bafungiye batanagaburirwaga uko bikwiye, bamwe bahuriza ku kuba barafashwe babwirwa ko binjiye muri Uganda nta byangombwa bafite. Muri aba banyarwanda…

Read More

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amugira Brig. General ndetse amuha inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga. Brig Gen Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru. Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021. Brig Gen Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko kuko yaminuje muri Kaminuza y’ Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri…

Read More

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Adekunle Kasoko wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby yatangaje ko itangazamakuru rikwiriye kugira uruhare rukomeye mu gufasha abahanzi bo mu Rwanda kugira ngo bamenyekane ku ruhando mpuzamahanga. Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, gitegura igitaramo uyu muhanzi azahuriramo na Kenny Sol na Gabiro Guitar kizabera muri Canal Olympia kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyiswe ‘M*ovember Fest’. Yabanje kuvuga ko yishimiye gutumirwa muri iki gitaramo kigiye kuba icya mbere kirimo umuhanzi mpuzamahanga nyuma ya Guma mu rugo. Yagize ati “Nishimiye kuba hano. Ni byiza kuba ndi…

Read More

Kuri uyu wa Kane, nibwo mu Rukiko rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu majyepfo, byari biteganijwe ko hakomeza iburanisha ry’urubanza rw’abantu batanu bakurikiranweho ibyaha birimo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini, gusa abaregwa ntibagaragaye mu rukiko bituma urubanza rwabo rusubikwa. Bitewe n’ibibazo by’ihuzanzira (network) byakomye mu nkokora iburanisha riheruka, urukiko rwari rwasabye abaregwa ko bazaza kuburanira mu cyumba cy’iburanisha ku cyicaro cy’urukiko mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bibazo byakongera. Gusa nanbwo ababurana ntibagaragaye mu rukiko n’ubwo abunganizi babo bari bahari.Urukiko rwabajije abunganira abaregwa impamvu abo bunganira batagaragaye…

Read More

Kuri uyu wa Kane, abaminisitiri 2, uw’ubuzima n’ubutegetsi bw’igihugu, batangiye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwikingiza no kwirinda icyorezo cya COVID19. Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahagaragara abantu bakwirakwiza impuha ku nkingo. Minisitiri w’Ubutegetsi w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi J.MV yasabye abanya Karongi n’abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y’inkingo ko bareka iyi myumvire bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ubuza bagenzi be gufata urukingo bihanirwa, asaba ababikora kubireka. Yagize ati: “Uyu munsi turahura n’abanyamadini n’amatorero yose akorera mu Ntara y’Iburengerazuba, turahura n’abayobozi b’inzego n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo badufashe muri…

Read More

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona barifuza ko inkoni yera isanzwe ibafasha mu ngendo, yagurwa hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante kuko ihenda cyane bigatuma benshi batabasha kuyigondera. Aba bafite ubumuga bwo kutabona, bavuga ko iyi nkoni yera na yo ikwiye gufatwa nk’insimburangingo cyangwa inyunganira ngingo kuko bayifashisha iyo bariho bagenda. Gusa ngo benshi ntibayitunze kuko ihenze cyane mu gihe abafite ubumuga bwo kutabona abenshi badafite aho bakura bityo bagasaba Minisiteri y’Ubuzima n’izinzi nzego bireba kubisuzuma. Ubusanzwe iyi nkoni igura hagai ya 25 000 Frw na 50 000 Frw ku buryo atari buri wese ufite ubumuga bwo kutabona…

Read More

Gatete Bernard w’imyaka 38 wari Umuforomo ku Bitaro bya Byumba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba, nyuma aza gupfa. Amakuru avuga ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we, “amushinja kumuca inyuma n’ubusinzi”. Byabereye mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna mu Mudugudu wa Kinihira II, aho Gatete bikimenyekana ko yanyoye imiti yica imbeba hahamagajwe imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Byumba agezeyo ahita apfa. Umuyobozi w’ibitaro bya byumba, Dr Uwizeye Marcel yemeje aya makuru, yabwiye Umuseke ko inzego zishinzwe iperereza ziri kubikurikirana. Yagize ati: “Ntabwo ari Umuforomo yapfuye ejo (ku wa Gatatu tariki 3/11/2021), amakuru dukesha umuryango we birakekwa ko yiyahuye…

Read More

Muri iki cyumweru abayobozi baturutse impande zose z’isi bahuriye i Glasgow mu nama ya mbere nini ku isi iganira ku mihindagurikire y’ibihe. Nta kabuza ko ibyemezo bizafatirwa mu nama y’uyu mwaka y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference) bizagira ingaruka ku batuye isi bose. Iyi nama ije mu gihe isi yugarijwe bikomeye n’ibibazo bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere. Turasiganwa n’igihe ngo tugabanye izamuka ry’ubushyuhe bukomeje kwiyongera umusubirizo, turwanye ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibiza. U Rwanda, nk’igihugu cyugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kiri ku isonga mu ntambara yo guhangana n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi. N’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda…

Read More

Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Hon Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko ko ubumenyi bahabwa mu ishuri bakwiye kubusasiza umuco n’indangagaciro nyarwanda bakabijyanana no gukunda igihugu no kugarura Ubunyarwanda. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yari muri Kaminuza y’Abalayiki y’Abadivantisiti (UNILAK) Ishami rya Nyanza, atangiza ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Hon Bamporki Edourd yabwiye urubyiruko ko igihugu kizabeshwaho n’ubwenge n’ubumenyi bafite ariko abasaba kubisasira umuco n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibi bakabijyanisha no kurinda ibyagezweho…

Read More