Author: Bruce Mugwaneza

Kalisa Uzabumwana Sharif wamamaye nka Shaffy, yasohoye indirimbo ‘Naruguyemo’ yakoreye uwahoze ari umukunzi we bamaze imyaka itari mike baratandukanye. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo umusore abwira inkumi bakundana, aho uyu muhanzi yavuze ko yayikoreye umukobwa bahoze bakundana ariko baje gutandukana. Yagize ati: “Ni indirimbo nakoreye umukobwa uba mu Rwanda twigeze gukundana kuva mu 2016 kugeza mu 2018, twaje gutandukana aranashaka, niyo mpamvu ntashobora kumuvuga kuko ubuzima bwe bwinjiyemo abandi bantu.” Abajijwe niba yaba ari Shaddyboo yakoreye iyi ndirimbo cyane ko mu minsi ishize havuzwe urukundo hagati yabo, yavuze ko indirimbo atayikoreye uyu mukobwa ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati: “Nabikubwiye…

Read More

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko bari mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatuma abaturage gukoresha Jeto mu kwambukiranya umupaka uhuza ibihugu byombi, kuko gukoresha Pasiporo na Laisser-passer bihenda umuturage. Habitegeko abitangaje mu gihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu mirenge yegereye umupaka wa Congo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona impapuro z’inzira mu kwambukiranya imipaka bahahirana n’abanyecongo, bigatuma bamwe biroha mu nzira ya panya (inzira zitemewe) bamwe bagahuriramo n’ibibazo. Icyo kibazo kigarukwaho n’abaturage igihe cyose hagize abambuka umupaka bakaraswa, Guverineri Habitegeko akaba yasuye abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe kugira ngo abahumurize kandi baganire…

Read More

Mu gihe kuri uyu wa Gatatu byari biteganijwe ko mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Hakuzimana Abdul Rashid yari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akekwaho byo Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubanza rwe rwasubitswe kuko umunyamategeko wunganira uregwa atabonetse mu rukiko. Hakuzimana Rashid yatawe muri yombi ku wa 28 Ukwakira, 2021 akurikiranyweho ibyaha byo Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’icyaha cyo Gukurura amacakubiri mu Banyarwanda. Rashid ibyaha aregwa bifitanye isano n’ibiganiro yakoze bigatambuka ku miyoboro ya YouTube itandukanye, aho yakunze kwiyita “umunyapolitike utavuga rumwe na Leta” akavuga ko yemerewe gutanga ibitekerezo yita ibye bwite.…

Read More

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, yasabye Minisitiri w’Intebe gukora amavugurura mu Kigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imiyoborere n’imicungire y’umutungo byakunze kukigaragaramo. Ibibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’umutungo muri WASAC byagiye bigaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta kuva mu 2014/2015 kugeza mu 2019/2020. Ubwo PAC yumvaga ibisobanuro by’ibigo n’inzego za leta zagaragayemo amakosa mu mwaka wa 2019/2020, WASAC ni cyo kigo cyabimburiye ibindi mu kwitaba uru rwego. Mu makosa yayigaragarijwe harimo kudatanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kudakurikirana no gukemura ikibazo cy’amazi menshi yapfaga ubusa no kwishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri. WASAC yatunzwe agatoki…

Read More

Umunyezamu Kwizera Olivier ategerejwe mu myitozo ya Rayon Sports nyuma y’uko yemeye kuyikinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22. Gusa benshi bakomeje kwibaza niba uyu musore hari umusaruro mwiza azatanga bashingiye ku makosa yagiye akora mu minsi yashize ndetse yanagiye agira ingaruka mbi ku makipe yakiniraga. Nyuma y’uko umunyezamu Hategekimana Bonheur ahawe ikarita itukura kubera gutinza umukino Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2 ku wa Gatatu, yahise ishyira imbaraga mu biganiro na Kwizera Olivier. Uyu mukinnyi wasabaga guhabwa miliyoni 8 Frw ku masezerano y’umwaka cyangwa miliyoni 13 Frw ku myaka ibiri, yemeye gusubira mu kazi nyuma yo guhabwa…

Read More

Abaturage bari mu mujyi wa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafunzwe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na Cyanzu hafi y’Ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo. Abaturage bavuye mu byabo berekeza i Bunagana na Jomba mu gihe ingabo za Congo FARDC zakuyemo akazo karenge zigahunga. Kigali Today ivugana n’abatuye i Bunagana, bavuze ko bataramenya abateye uko bitwa icyakora bamwe bakeka ko baba abarwanyi ba M23 nubwo nta ruhande na rumwe rwigeze rwigamba iki gitero. Abaturage batuye i Bunagana bavuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro aribwo…

Read More

Bamwe mu bayoboboke b’itorero “Umuriro wa Pentekote” rikorera mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, bavuze ko kugeza ubu batarasobanukirwa akamaro ko kwingiza icyorezo cya Coronavirus bituma hari bamwe batarafata urukingo rwa COVID-19. Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda,bavuze ko ubuyobozi bw’iri torero butigeze bubashishikariza gufata urukingo bituma hari benshi muri iri torero batarafata uru urukingo . Umwe yagize ati: “Kuba ntarakingirwa ni uko ntabuze akanya, ariko igihe nikigera nzikingiza.” Undi yagize ati: “Akenshi umuntu aba afite uko ubukangurambaga yabwumvise kandi agafata icyemezo biturutse mu mutima we,nta rirarenga.” Umuyobozi w’iri torero,Pasitori Ntabanganyimana Elie, yavuzeko ibijyanye no kwikingiza atigeze abikangurira…

Read More

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021, igihugu cy’u Bushinwa cyahaye u Rwanda inkunga y’inkingo ibihumbi magana atatu (300.000) za Covid 19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorerwa mu Bushinwa. Izo nkingo ku ruhande rw’u Rwanda zakiriwe na Dr Tuyishime Albert uyobora ishami rishinzwe kurwanya indwara mu kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), naho ku ruhande rw’u Bushinwa zitangwa na Wang Jiaxin, umujyanama mu by’umukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda. Itangwa ry’izo nkingo ni ikimenyetso kigaragaza ko ibihugu byombi bikomeje ubucuti no gufatanya mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Dr Tuyishime wo muri RBC yavuze ko izi nkingo zitagomba kubikwa ahubwo…

Read More

Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko abigamba kuzatera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buriho ari benshi, ariko akavuga ntacyo ibyo bakora bizabagezaho kuko ibyabo ari amagambo gusa ntakindi bashora gukora. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo Miryango imaze itangijwe. Ni umuhango wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena. AERG ni Umuryango uhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho GAERG ihuriyemo abahoze muri uwo Muryango basoje amashuri. Gen Kabarebe yabanje kubashimira ubutwari bagaragagaje mu myaka iyo…

Read More

Perezida Paul Kagame yasabye Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema wagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, kugaruka mu gihugu akima amatwi amagambo y’abaturanyi rimwe na rimwe anateranya imiryango. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu bukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Fred Rwigema akaba na mushiki wa Eric Gisa Rwigema, washakanye na Marvin Manzi, umuhungu wa Louis B. Kamanzi nyiri Radio Flash mu bukwe bwabereye i Kigali. Aba bana bombi Fred Rwigema yababyaranye na Janet Rwigema bashakanye tariki 20 Kamena 1987. Ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 nibwo habaye…

Read More