Author: Bruce Mugwaneza

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari habereye umuhango wo gusoza ikiciro cya 17, 2020-2021 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 2,319 binjiye muri Polisi y’u Rwanda. Aba bapolisi basabwe kwirinda icyo aricyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi. Abapolisi basoje icyiciro cya 17 bagizwe n‘ab‘igitsina gabo 1,869 n’aho ab‘igitsina gore bakaba ari 450. aya mahugurwa bari bayamazemo amezi cumi n’abiri. Mu gihe bamaze bahugurwa, bahawe inyigisho zitandukanye zigizwe n’imirimo ya Polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro, kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ibikorwa bya polisi, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, ubufatanye bwa polisi n’abaturage,…

Read More

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye umunsi w’Umusoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo, 2021 yashimye ko abasora batacitse intege bakazirikana igihugu nubwo ibihe bya Covid-19 bitoroshye, yavuze ko aho gutanga imisoro bitaranoga byanozwa neza. Dore ijambo rijyanye n’Umunsi wo gusora Perezida Paul Kagame yavugiye muri Intare Arena: “Abahembwe basoze bivuze ko bujuje neza inshingano zabo uko bikwiye, kandi abakoze neza ni benshi bose sinzi ko bahembwe, bafashe ab’ingenzi. Niyo mpamvu batubwiye ko amafaranga yavuye mu misoro yazamutse kandi turi mu bihe bitoroshye mwatanze imbaraga zanyu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu kandi bigafasha kugera…

Read More

Ibyishimo byasaze abakunzi b’itsinda rya P-Square nyuma yaho Paul na Peter bari barigize bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka. Inkundura yabo yatumye iri tsinda risenyuka mu 2016 hanyuma buri wese atangira urugendo rwe muri muzika ku giti cye. Ku isabukuru yabo y’imyaka 40 ni bwo bongeye kunga ubumwe. Hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe be yagiye kubagurira ibikinisho. Umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita “Uncle Papa”. Amashusho yashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa Kane, agaragaza Peter na Paul bari kumwe mu rugo, bahoberana bishimye. Ayo mashusho agaragaza kandi mukuru wabo Jude Okoye ari guhoberana…

Read More

Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, batangije Icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, bikazakorerwa mu Turere twa Nyanza, Rutsiro, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Nyaruguru, Kirehe, Burera, Gicumbi na Musanze. Iki cyumweru ngaruka mwaka cyita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kizibanda ku bikorwa birimo gutanga ikinini cy’inzoka ku bana, Vitamini A, kuboneza urubyaro, gutanga ibiganiro ku bana b’abakobwa batewe inda zitateguwe hamwe no kwigishwa imyitwarire myiza no kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina. Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CS Dr. Oreste Tuganeyezu, avuga ko ari icyumweru bafasha umubyeyi n’abana kugira ubuzima bwiza. Yagize…

Read More

Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Kisoro muri Uganda zataye muri yombi umugabo uvuga ko ari Umurundi, ariko anafite ubwenegihugu bwa Uganda. Yari afite imbunda ebyiri mu gikapu yerekeje  i Kampala. Uwo watawe muri yombi yasanganywe indangamuntu ya Uganda yanditsemo Mbabazi Turinayesu ndetse afite izina rya kislamu rya Hassan. Yafatiwe mu kigo cy’imodoka zitwara abagenzi amaze gutega bisi yahagurukaga Kisoro yerekeza i Kampala Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Flavia Byekwaso yatangarije Radio Ijwi rya Amerika ko igisirikare cyatangiye iperereza rigamije kumenya niba ibikorwa uwo mugabo yari arimo byaba bifitanye isano n’iterabwoba, ndetse n’ibitero  byahitanye abantu i Kampala ku wa Kabiri…

Read More

Polisi y’iu Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abagabo babiri bakekwaho kwiba imiti y’amatungo yo mu bwoko butandukanye bugera ku 100 ifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni n’ibihumbi magana atanu (1,500,000 Frw). Ibi byabaye ku wa 15 Ugushyingo, 2021 ubwo abarimo Dushimimana Emmanuel w’imayaka 27 na Habiyaremye Elia w’imyaka 22 batabwaga muri yombi bakekwaho kuba mu ijoro rya tariki ya 14 Ugushyingo, 2021 baribye imiti y’amatungo yo mu bwoko butandukanye. Dushimimana yafatiwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Kanyangese, Umudugudu wa Rwagitima, Habiyaremye we yafatiwe mu Karere ka Nyagatare acuruza iyo miti mu nzira.…

Read More

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abagize Inama Njyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye nk’uko n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repuburika, bitaba Inteko Ishinga Amategeko gusobanura ibitagenda neza. Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abajyanama baheruka batorwa gusa manda zabo zikarangira nta nama n’imwe bagiranye n’abaturage nk’uko byagaragaye mu masuzuma yagiye akorwa, mu gihe nyamara ngo umujyanama akwiye kwegurira umwanya we abaturage akumva ibibazo bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi. Minisitiri Gatabazi avuga ko Umuyobozi w’akarere, uw’umurenge n’uw’akagari batayobora inama Njyanama ahubwo ari zo ziyobora abo bayobozi, kandi abajayanama bafite inshingano zo kugenzura imikorere y’abayobozi kugira ngo aho bitagenda…

Read More

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatsindiwe mu rugo na Serbia ibitego 2-1 mu mukino wabaye ku Cyumweru, inanirwa kubona itike yihuse yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Aleksandar Mitrović usanzwe ukinira Fulham, yatsindiye Serbia igitego ku munota wa 90, cyiyafashije kwizera kuzakina Igikombe cy’Isi mu 2022. Portugal yari imbere y’abafana bayo, yari yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Renato Sanches ku munota wa kabiri. Serbia yasatiraga cyane mu minota yakurikiyeho, yategereje umunota wa 31, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Dusan Tadić ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Rui Patricio ananirwa guhagarika umupira. Gutsinda uyu mukino byatumye…

Read More

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize Philippe Mpayimana  impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Philippe Mpayimana wahawe uyu mwanya ukomeye yigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 aza gutsindwa amatora. Ishyirwa mu mwanya kwa Philippe Mpayimana byasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida Kagame. Philippe Mpayimana ubwo yatsindwaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, hari benshi bahise batekereza ko agiye gufata iy’ubuhungiro agashoza intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga ahangana n’u Rwanda ariko siko byaje kugenda kuko yagiye…

Read More

Haruna Niyonzima wari ujyanye n’ikipe y’Igihugu Amavubi muri Kenya gukina umukino wo kwishyura, yasubiye mu rugo bitunguranye ubwo yabwirwaga inkuru y’incamugongo ageze ku kibuga cy’indege. Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar. Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi. FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi. Umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana…

Read More