Author: Bruce Mugwaneza

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangizaga Inama ya 17 y’Abaperezida b’Inteko zo mu bihugu bikoresha Icyongereza mu Karere ka Afurika (CSPOC), yavuze ko abagize Inteko Zishinga Amategeko bafite inshingano zo gushyiraho amategeko afasha ibihugu na Afurika kubaka urwego rw’ubuvuzi ruhamye no guhangana n’ibibazo byasizwe na COVID-19. Iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi. Yibanze ku biganiro biganisha ku kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere y’Inteko zishinga Amategeko no kuvugurura uburyo bw’imikorere ikwiye by’umwihariko nyuma y’ingaruka…

Read More

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, ubwo Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakomezaga kuburanisha urubanza ruregwamo abantu 38 bahoze ari abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa P5, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abaregwa ibihano byiganjemo igifungo cya burundu ku byaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kubuhirika hakoreshejwe intambara, gusa uruhande rw’abaregwa rwo rwasabye urukiko guca inkoni izama bagishyiramo inyoroshyo mu kubakatira ibihano. Mu bahoze ari abarwanyi 37 n’umwe watorotse ubutabera bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, harimo abanyamahanga 10 bari mu mitwe y’iterabwoba yakoreraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

Read More

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko iyi kipe igikomeye ku cyemezo cyo gukinisha Abanyarwanda ndetse asaba ko andi makipe bahanganye yakwemererwa gukinisha abanyamahanga 11 kuko nabyo bitababuza kuyatsinda. Ibi Lt Gen Mubarakh Muganga yabigarutseho ku wa 23 Ugushyingo 2021, nyuma y’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports, bikaza kurangira iyi Kipe y’Ingabo itsinze 2-1. Ibitego bibiri bya APR FC byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 39 ndetse na Ruboneka Jean Bosco wagitsinze ku munota wa 43′. Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe ku munota wa 19 na Essombe Willy Onana. Nyuma…

Read More

Nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na mukeba wayo APR FC ibitego 2-1, umutoza w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, Masudi Djuma yasabye abakunzi n’abafana bayo kwihangana ngo kuko nubwo batsinzwe na APR FC, bakwiye kumenya ko barimo kubaka ikipe itari ihari, ahubwo abizeza ko ari amahirwe kuba babona abakinnyi babasha gukina. Masudi Djuma utoza Rayon Sports, avuga ko ku ruhande rwe abona nta byacitse ngo kuko yatsinzwe no kuba abakinnyi be bataramenyerana, cyane ko ngo bari mu rugamba rwo kubaka ikipe itari ihari.   Yagize ati: “Reka mbabwire ikintu kimwe Abanyarwanda…

Read More

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021, Umunyamabanga mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagiriraye uruzinduko i Vatican rugamije kuganira ku mikoranire n’imigenderanire hagati ya OIF na Leta ya Vatican, aho yakiriwe n’Umushumba Mukuru wa Kiriziya Gatorika ku Isi Papa Francis bagirana ibiganiro bigamije gushakira ituze n’umutekano Haiti na Liban nka bimwe mu bihugu bigize uyu muryango. Mu gitambaro cy’umukara mu mutwe nk’uko bisanzwe ku muntu w’igitsina gore wese wakiriwe mu biro bya Papa, Louise Mushikiwabo yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiranywe urugwiro n’uwo muyobozi wa Vatican akaba n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Ku rubuga rwa…

Read More

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye guhezwa inyuma mu gihe Afurika iri guhangana no kubaka urwego rwayo rw’ubucuruzi rwifashisha ikoranabuhanga. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA). Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Cairo mu Misiri yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bamwe, abandi bayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga. Yabaye nyuma y’imyaka itatu idaterana kuko iheruka yabereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2018. Yibanze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwihuza kw’akarere no kureba imiterere y’icyorezo cya COVID-19. Perezida Kagame yavuze…

Read More

Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yahatsindiye Rayon Sports ibitego 2-1 Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana ku mupira yari ahawe neza na Rharb Youssef, Onana aragenda acenga umunyezamu wa APR FC ahita atera mu izamu. Ku munota wa 38, ku ikosa ryari rikozwe na Isaac Nsengiyumva wihereye umupira abakinnyi ba APR FC, Manishimwe Djabel ahita atera ishoti rikomeye umunyezamu wa Rayon Sports ntiybasha kuwugarura. Ku munota wa 42 w’umukino, nanone nyuma y’ikosa rya ba myugariro ba Rayon…

Read More

Ubushakashatsi bwa RGB ku gipimo cy’itangazamakuru mu Rwanda, bwagaragaje ko mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru bugeze kuri 93,7% ugereranyije n’imibare yo muri 2018 RGB igaragaza ko Itangazamakuru ryateye imbere mu bipimo. Ubu bushakashatsi ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bukorwa buri myaka ibiri, ubwamuritswe hari ku nshuro ya kane. Ubwisanzure bw’Itangazamakuru (Media Freedom) buri ku ijanisha rya 93,7% naho kuvuga icyo ushaka mu Rwanda biri ku kigereranyo cya 86,4%. Indi mibare igaragaza ko ibijyanye n’amategeko agenga itangazamakuru na politiki yaryo biri ku gipimo cya 91%, kubona amakuru biri kuri 94,7%, uburenganzira bwo guhitamo umurongo w’igitangazamakuru no kuwubahiriza biri…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Hakizimana Abdul Rashid afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe agikorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo icyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyo gukurura amacakubiri muri rubanda. Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Hakuzimana wari wasabye kuburana adafunzwe, bugaragaza ko akurikiranyweho ibyaha bikomeye ku buryo agomba kuburana afunzwe kugira ngo atazabangamira iperereza cyangwa akaba yatoroka ubutabera. Mu cyumweru gishize,mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko aregwa guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakuburi, no gutangaza ibihuha. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye ku rubuga rwa YouTube rwitwa Umubavu TV -…

Read More

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yitegura umukino uzayihuza na APR FC, yihereranye Bugesera FC iyitsinda ibitego 3-1, ku mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona. Rayon Sports yari mu rugo yari yahisemo kubanzamo Bashunga Abouba(GK), Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nizigiyimana Abdul Kalim Mckenzie, Nsengiyumva Isaac, Blaise Nishimwe, Muhire Kevin (C), Yousseif Rharb, Steve Elumanga na Essomba Willy Onana André Bugesera FC y’umutoza Abdu Nshimiyimana yo yari yabanjemo Nsabimana Jean de Dieu (GK), Ekele Samuel David, Kato Samuel Nemeyimana, Mucyo Junior Didier, Kagaba Obed, Rucogoza Eliasa, Rafael Osaluwe,…

Read More