Author: Bruce Mugwaneza

Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu wamamaye akanakundwa mu ndirimbo zitandukanye kuri ubu yinjiye mu itangazamakuru . Mu kiganiro BreakFast With The Stars cyo kuri uyu wagatanu Mata 2022 ,Andy Bumuntu niwe wari Umutumirwa Uretse kuba ari Umutumirwa w’umunsi yanavuze ko iyi ari Intangiriro y’Urugendo rwe mu Intangazamakuru ahereye kuri Kiss Fm yumvikanira ku 102.3Fm. akaba kandi azajya akorana na Sandrine Isheja BUTERA usanzwe akorera iki gitangazamakuru Yavuze ko yinjiye mu Itangazamakuru, kuko kuva na kera yahoze yifuza ikinyu yakora kikamuhuza n’Abantu. Andy Bumuntu kandi yavuze ko n’ubwo benshi bamumenye kubera Impano ye yo gukora umuziki nk’umuhanzi aiko…

Read More

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko amategeko yayo agenga imyitwarire na Sitati yayo, biyiha uburenganzira bwo kuba yakurikirana Umupolisi no mu gihe urukiko rwamugize umwere, rwamurekuye cyangwa se akiburana. Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye impaka zikomeye mu rubanza ruregwamo abantu 12 bakekwaho icyaha cya ruswa barimo n’abapolisi. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwafashe umwanzuro ko abapolisi batatu bari bafashwe bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kwaka ruswa rurabarekura, ariko Polisi y’Igihugu irabafata irabafunga. Ubwo bari bongeye kwitaba Urukiko, CIP Irivuzumuremyi Jonas uregwa yavuze ko icyemezo cy’Urukiko kitubahirijwe. Ati “Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuva ubwoko bushya bwa Covid-19 bwihinduranya biswe ‘Omicron’ bwadutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo, nta muntu uragaragaraho ubwo bwandu ku butaka bw’u Rwanda. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ibya Virusi ya Covid-19 yihinduranya bikiri mu bushakashatsi ngo hamenyekane ubukana bwayo n’ubwo bizwi ko yandura vuba kurusha izindi zayibanjirije, ariko ikaba itarembya cyane abayanduye. Mahoro avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ari ryo rigena ingamba zikurikizwa mu kwirinda ubwoko bwa Covid-19 nka Omicron bwandura vuba, gusa ngo (OMS) na yo iracyakurikirana iby’iyo virusi, ari na yo mpamvu n’ibihugu birimo n’u…

Read More

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe ubwo bari ku irondo bafashe abantu bane bakekwaho kwiba intama, umwe muri bo witwa Munyanziza Josph wari ufite imyaka 33 baramwica naho umunyerondo umwe arakomereka. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gora, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu mu masaha ya saa tanu z’ijoro, ubwo abari ku irondo bahagarikaga abakekwaho ubujura bari bashoreye intama ebyiri bakabarwanya ari bwo muri iyo mirwano umwe mu bari bashoreye izo ntama yapfuye. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru avuga ko batangiye iperereza. Yagize ati: “Aya makuru twayamenye ubu twatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane…

Read More

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré yagize Lassina Zerbo Minisitiri w’Intebe mushya, uyu akaba yari aherutse kugirwa Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB). Zerbo, w’imyaka 58 y’amavuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga ugamije gukumira igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi aho ari ho hose ku Isi (Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty Organization). Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021, ni yo yemeje abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) barimo, Dr Lassina Zerbo n’Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan. Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso,…

Read More

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta rigaragaza ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, hari aho uburenganzira bwa muntu bwahungabanye, harimo uburenganzira ku bijyanye no gukora, kugera ku buvuzi byoroshye, ndetse no kwiga ku bakiri mu mashuri. Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 10 Ukuboza 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, ikaba yari isabukuru y’imyaka 73 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu. Gusa hari ibyakozwe na Leta bishimwa cyane na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu harimo gushyiraho ikigega nzahurabukungu, gahunda yo kugarura abana ku mashuri n’ibindi. Ibindi bishimwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu,…

Read More

Perezida Paul Kagame yagaragaje gushyira imbere uburezi nk’ibuye fatizo kugira ngo ibihugu bitandukanye ku Isi bigere ku iterambere rirambye, aho yavuze ko uburezi budaheza ndetse bushyigikiwe buhabwa buri wese ubukeneye butagarukira mu bihugu bikize gusa Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama mpuzamahanga yiga ku Burezi, World Innovation Summit for Education (WISE) iri kubera i Doha muri Qatar. Ni inama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku burezi, Education Above All (EAA) ugamije ko uburezi bw’ibanze bugere kuri bose hirya no hino ku Isi. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr Uwamariya Valentine . Perezida Kagame wagejeje…

Read More

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyanza buvuga ko abagabo ubwabo babishatse ikibazo cy’isambanwa ry’abana cyacika cyane ko binagira ingaruka ku bana no ku babasambanyije igihe bahamwe n’icyo cyaha. Kuri uyu wa 08 Ukuboza, 2021 ubwo mu Karere ka Nyanza hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina by’umwihariko isambanwa ry’abana, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Harerimana Jean Marie Vianney yabwiye abagabo bari bamaze gukora urugendo rwaturutse ahitwa Ku Bigega bagasoreza ku biro by’Umurenge wa Busasamana ko abagabo bo ubwabo babishatse ikibazo cy’isambanwa ry’abana cyacika. Yabishingiraga ko imibare yo mu Ugushyingo 2021 igaragaza ko abana 11 basambanyijwe bari…

Read More

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, biteganyijwe ku wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021. Tanzania yabonye ubwigenge mu 1961, kuri ubu ikaba yizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge yabonye mu 1960, ikaba yari yarakolonijwe n’u Bwongereza. Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cya Tanzania kibonye ubwigenge. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi. https://twitter.com/UrugwiroVillage/status/1468593061835988996 Perezida Kagame agiriye uruzinduko…

Read More