Ku wa kabiri, Perezida w’Uburundi Évariste Ndayishimiyeri yagiranye ikiganiro cye cya mbere n’abanyamakuru ku biro bye i Bujumbura. Yagarutse ku guta agaciro kw’ifaranga ryagize ingaruka ku gihugu cye amezi menshi ndetse no kubura ibikomoka kuri peteroli bikomeje gufata indi ntera. Kuri iri bura, ntabwo yatanze ibyiringiro by’igihe bizakemukira. Ati: “Abarundi bagomba kumenyera kubura”. Mu buryo butangaje, yavuze ko Uburundi bugamije kubaka umuhanda wa gari ya moshi, butishingikirije ku mfashanyo iyo ari yo yose. Nk’uko yabitangaje ku ya 2 Gicurasi i Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Uburundi) mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakozi, Bwana Ndayishimiya ntabwo yahaye ikizere abaturage b’igihugu cye. Ati:…
Author: Bruce Mugwaneza
Ku ri uyu wa Kabiri, Inteko yemeje byimazeyo inkunga ingana na miliyari 40 z’amadolari y’Amerika yo gufasha Ukraine. Ni mu gihe abadepite bashyigikiye icyifuzo cya Perezida Joe Biden, ibyo bikaba byerekana ko impande zombi ziyemeje gukumira igitero cy’Uburusiya. Iki cyemezo cyaje mu gihe Ukraine yavugaga ko ingabo za yo zagiye zisunika buhoro buhoro ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa Kharkiv. Ukraine ivuga ko yahatiwe guhagarika itangwa rya gaze kuri sitasiyo ya compressor ya Novopskov mu burasirazuba bwa Ukraine kuko itagishoboye kubungabunga umutekano muri icyo kigo. Mu ntambara yose yabereye muri Ukraine kugeza ubu, sitasiyo yakomeje gukora nk’uko bisanzwe, iha Uburayi hafi…
Minisitiri wa Libani yatangaje ko yakiriye ibaruwa ya Vatikani imenyesha icyemezo cyo kwimurira uruzinduko rwa papa muri Kamena mu burasirazuba bwo hagati nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu Butaliyani. Urugendo rw’Umuyobozi wa Kiliziya Gaturika ku Isi Papa Francis muri Libani rwasubitswe kubera impamvu z’ubuzima, nk’uko Minisitiri w’ubukerarugendo muri Libani, Walid Nassar abitangaza ko ngo kuri ubu akoresha igare ry’abafite ubumuga. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakuru: .”Papa, gusura amahanga n’izindi gahunda … byasubitswe kubera impamvu z’ubuzima “, Nassar, akomeza avuga ko itariki nshya izatangazwa vuba aha. “Mbere yaho, perezida wa Libani yatangaje ko Papa Francis azasura igihugu cye muri…
Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Annalena Baerbock, ubwo yari mu rugendo rutunguranye muri Ukraine yasuye Bucha, mu nkengero za Kyiv aho ingabo z’Uburusiya zashinjwaga kwica abaturage. Baerbock, wabonanaga n’abaturage ba ho mu rugendo rutatangajwe mbere, kuri ubu ni we uheruka mu ruhererekane rw’abadipolomate n’abayobozi basuye Bucha, umwe mu mijyi n’imidugudu myinshi ikikije Kyiv aho ingabo za Moscou zashinjwaga gukora ibyaha by’intambara. Niwe muyoboke wa mbere w’Abadage wasuye Ukraine kuva intambara yatangira ku ya 24 Gashyantare 2022. Ikibazo cy’umubano n’ububanyi n’amahanga hagati y’Ubudage na Ukraine nyuma y’uko Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yemeye mu kwezi gushize ko…
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko hakwiye gushyirwaho umuryango wa politiki w’iburayi’ ushobora kuba urimo Ukraine aho kugira ngo yemerewe kujya mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi. Kuri Uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022 yavuze ko bizatwara imyaka myinshi kugira ngo umukandida nka Ukraine yinjire mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi. yagize ati:” Twese tuzi neza ko inzira yo kubemerera kwinjira byatwara imyaka myinshi.” Ariko, abonye ko ari ngombwa guha Ukraine ndetse n’ibindi bihugu byizeye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi nka Moldava na Georgia umwanya wo hagati mu Burayi, yasabye ko hashyirwaho “Umuryango wa politiki w’Uburayi”. Uburusiya bwateye Ukraine muri Gashyantare, mu…
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritse by’agateganyo irushabwa rya Miss Rwanda nyuma y’iminsi mike Ishimwe Dieudonné wari umuyobozi mukuru wa Rwanda Inspiration BackUp atawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’iyi Minisiteri none tariki ya 9 Gicurasi 2022, yagize iti: “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza…
Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yatangaje ko umuhuzabikorwa w’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi azagirana ibiganiro hagati ya Irani n’ibihugu by’isi by’ibinyembaraga ku bijyanye no kugarura amasezerano ya kirimbuzi yari yarangiye mu 2015. Umuhuzabikorwa, Enrique Mora, yagize uruhare runini nkumuhuza hagati y’Amerika na Irani mu gihe cy’umwaka umwe w’ibiganiro byabereye i Vienne bishaka byo kubyutsa ayo masezerano.Itariki nyayo Mora azagerera mu murwa mukuru wa Irani ntiramenyekana, ariko ibitangazamakuru bya ho byatangaje ko biteganyijwe kuri uyu wa kabiri.Mu kiganiro n’abanyamakuru cya buri cyumweru, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Saeed Khatibzadeh yagize ati: “Gahunda y’ibiganiro…
Abakandida b’ihuriro rya politiki ryashinzwe na Felix Tshisekedi – batsinze mu cyiciro cya mbere mu ntara 11, nk’uko ibisubizo byatangajwe kuri televiziyo ya Leta RTNC bibitangaza. Muri ba guverineri batowe harimo abagore batatu: Ritha Bola mu ntara ya Mai-Ndombe (mu majyepfo y’uburengerazuba), Isabelle Kalenga muri Haut-Lomami na Julie Ngungwa muri Tanganyika (mu majyepfo y’uburasirazuba). Umuryango uhuriweho na Congo (FCC) wahoze ari uwa Perezida Joseph Kabila watsindiye umwanya wa Guverineri umwe i Maniema ( i burasirazuba). Kuri uyu wa mbere, hagomba gutegurwa icyiciro cya kabiri mu ntara za Congo rwagati (mu majyepfo y’iburengerazuba) na Tshopo (iburasirazuba), kugira ngo hamenyekane abakandida bombi baje…
Ku ri Uyu wa gatandatu, abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze ko inkongi y’umuriro nyinshi yibasiye mu majyepfo ya Siberia, yibasira inyubako zigera kuri 200 kandi zihitana byibuze abantu batanu, nk’uko byashyizwe ahagaragara. Minisiteri y’akarere ishinzwe ubutabazi yigashishije urubuga rwa Telegram yavuze ko iyi nkongi y’umuriro mu karere ka Krasnoyarsk yibasiye uturere turenga 16, ikwira mu nyubako zigera kuri 200, imashini nyinshi ndetse n’ikibuga cy’imikino cy’abana. Abayobozi bavuze ko abashinzwe kuzimya umuriro hamwe n’imodoka 90 barimo guhangana n’umuriro. Minisiteri yagize iti: “Kuzimya inkongi y’umuriro biragoye kubera imiterere y’ikirere , umuyaga ukaze urahuha ibishashi by’umuriro kandi ukatubuza kuzimya.” Siberia imaze imyaka myinshi ihura…
Koreya ya Ruguru yarashe misile ya ballistique, ingabo za Koreya y’Epfo zavuze ko hasigaye iminsi itatu ngo irahira rya perezida wa Koreya y’Epfo watowe na Yoon Suk-yeol, akaba yarahiriye ko azafata umurongo ukomeye wo kurwanya majyaruguru. None ku wa 07 Gicurasi 2022 igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko Koreya ya Ruguru yarashe misile yo mu bwoko bwa misile ballistic (SLBM) yoherejwe mu nyanja iri ku nkombe y’iburasirazuba ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo . guhera kuri Sinpo, aho Koreya ya Ruguru ibika ubwato ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha-kurasa SLBMs. Minisiteri y’ingabo y’Ubuyapani na yo yanditse kuri Twitter…