Author: Bruce Mugwaneza

Itsinda rirwanya abaryamana bahuje ibitsina mu mupira w’amaguru ryahamagariye shampiyona y’Ubufaransa na Paris Saint-Germain gusaba umukinnyi Idrissa Gueye ibisobanuro nyuma yo kubura umukino mu cyumweru gishize. Ni mu gihe hari amakuru avuga ko Gueye yanze gukina kubera ko atashakaga kwambara umukororombya. Uyu mukinnyi wo hagati wa Senegal yagendanaga na bagenzi be i Montpellier mu mpera z’icyumweru gishize mu mukino wa shampiyona w’Ubufaransa ku wa gatandatu mu mujyi w’amajyepfo ariko ntiyakina, umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, avuga ko ari “impamvu ze bwite” kugira ngo agaragaze ko adahari mu kibuga. Itsinda Rouge Direct ryatangaje mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter ko…

Read More

Umubare w’abantu baburiwe irengero muri Mexico Bugarijwe n’ihohoterwa urenga 100.000, nk’uko amakuru abitangaza, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu irasaba ko leta yakwihutira gushakisha ababuriwe irengero. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwandika abantu baburiwe irengero, gikurikirana umunsi ku wundi ibura rya bo kuva mu 1964 , cyatangaje ko abagera ku 100,012 baburiwe irengero. Abagera kuri 75 ku ijana ni abagabo. The Movement for Our Disappeared yatangaje ko iyi mibare iri hasi cyane y’imibare y’imanza zivugwa buri munsi, isaba leta gukemura iki kibazo mu buryo buboneye kandi bwihuse.Muri Mata 2021, komite y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kurwanya ibura ry’abantu(UN body) , yihanangirije Mexico ko ifite imibare iri…

Read More

kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) mu ruhame, mu gihe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urubanza rwe rwabereye mu muhezo mu cyumweru gishize. Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama, yavuze ko Ishimwe Dieudonné azakurikiranwa ku byaha byo: Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsinaGuhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina Mu gihe Ikindi cyaha muri bitatu yari akurikiranweho cyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yagihanaguweho . Umucamanza yavuze ko icyaha cyo gukoresha umwe mu bitabiriye Miss Rwanda imibonano mpuzabitsina ku gahato yari yarezwe nta bimenyetso…

Read More

Amakuru dukeshya igitangazamakuru gikorera muri Uganda Chimpreports, cyanditse ko Sergeant Robert yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri iki gihugu agafungirwa ahitwa Masanafu muri Kampala. Iki gitangazamakuru , cyatangaje ko Robert yatawe muri yombi akurikiranyweho kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Sergeant Major Kabera Robert yavuye mu Rwanda ahunze ubutabera mu mpera za 2020, aganira na Daily Monitor ikorera muri Uganda, Yavuze ko yatorotse ku wa 18 Ugushyingo ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba.  Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi. Ngo ubwo yavaga mu…

Read More

Sheikh Mahomed w’imyaka 67 y’amavuko yatsinze amatora ahigitse perezida wari usanzwe ariho, Mohamed Abudallahi Farmajo, wari ku butegetsi kuva mu 2017. Aya matora y’umukuru w’Igihugu, yakozwe n’abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia bagera kuri 328 kubera impungenge z’umutekano muke zituma hataba amatora rusange, ariko umwe muri bo ntiyatoye.Sheikh Mohamud yagize amajwi 214, atsinda Farmajo wari usanzwe ku butegetsi wagize amajwi 110. .Abinyujije ku rukuta rwe rwa kuri Twitter ,Perezida ucyuye igihe Mohamed Farmaajo yashimye ko amatora yagenze “neza kandi mu mahoro. ” Yashimiye mugenzi we watsinze anasaba abaturage b’iki gihugu , “kumushyigikira no kumusengera”. Sheikh Mohamud watorewe kuyobora iki gihugu…

Read More

Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yatorewe kuba perezida none ku wa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi Sheikh Khalifa. Ibiro ntaramakuru WAM byavuze ko uyu mugabo w’imyaka 61 yatowe ku bwumvikane n’inama nkuru y’ikirenga, abaye umuyobozi w’igihugu gikungahaye kuri peteroli cyashinzwe na se mu 1971. Sheikh Mohamed, bakunze kwita ‘MBZ’, yahuye n’abagize Inama Nkuru y’ikirenga, igizwe n’abategetsi b’aba Emirate [Emirates], barindwi ba UAE, mu gihe iki gihugu cyinjiye mu cyunamo cya murumuna we Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan. Kuzamuka kwa Sheikh Mohamed, byari byitezwe cyane, Kuko byatangiye kugarukwaho mu gihe Sheikh Khalifa yari…

Read More

Minisiteri y’ibikorwa bya Perezida yamenyesheje abagize UAE, ibihugu by’Abarabu ibihugu by’Abayisilamu, ndetse n’Isi yose ko Umuyobozi w’igihugu akaba n’umurinzi w’urugendo rwa cyo, Nyiricyubahiro Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan, Perezida w’igihugu, yitabye Imana uyu munsi, ku wa gatanu, tariki ya 13 Gicurasi 2022. Iyi Minisiteri kandi yatatangaje icyunamo mu gihugu hose, amabendera arururutswa kugeza hagati, mu gihe cy’iminsi 40,guhera uyu munsi. Abakora muri minisiteri, ibigo bya leta, inzego z’ibanze, ndetse n’abikorera ku giti cya bo bagomba guhagarika ibikorwa bya bo mu gihe cy’iminsi 3 uhereye none. Sheikh Khalifa yagizwe perezida wa kabiri wa UAE mu 2004, asimbuye se umubyara . Sheikh…

Read More

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) iravuga ko igiye gushyira imbaraga mu gukundisha abakobwa kwiga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo umubare w’abayiga wiyongere. Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, abanyeshuri 2753 bigaga mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro [Rwanda Polytechnic- RP] bahawe impamyabumenyi n’impamyabushobozi, mu muhango wabereye muri IPRC Kigali. Muri abo, abigitsinagabo ni 77% mu gihe ab’igitsina gore ari 23% gusa. Kuba umubare w’abakobwa bitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ukiri hasi, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RP, Dr. Mucyo Sylvie, avuga ko bifitanye isano no kuba bagira impungenge ku hazaza ha bo, nyuma yo kurangiza ayo masomo. Ati “Ikibazo bagira ubwoba…

Read More

Umuyobozi w’Ishyaka, Forum Democratic Change (FDC) Dr Kizza Besigye, yafungiwe mu rugo nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano ashinjwa gushaka gukangurira Abagande guhagurukira kurwanya ubuzima buhanitse muri iki gihugu avuga ko bugira ingaruka ku batishoboye. Dr Besigye yagiranye ikiganiro n’banyamakuru iwe mu rugo i Kasangati mu Karere ka Wakiso, Dr Besigye wari hafi y’umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago hamwe n’abandi batatu, mu gihe bari bafite ibyapa byanditseho ngo “Ntidushobora gutuza , kugabanya uburyo bw’imibereho… Yabanje kugerageza kugera kumuhanda munini ariko abonye abashinzwe umutekano bahatangatanze, ahitamo gukoresha indi nzira ijya iwe. Icyakora, ubwo yageragezaga kugera m’umuhanda munini, yahagaritswe n’abashinzwe umutekano icumi bambaye…

Read More

Kuri uyu wa kane, ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko Koreya ya Ruguru yemeje ko ku nshuro ya mbere hagaragaye ubwandu bwa Covid-19, Perezida Kim Jong Un akaba yarahiye gutsimbura iyi virusi. Iki gihugu gifite intwaro za kirimbuzi cyashyizeho uburyo bukomeye bwo gukumira icyorezo cya coronavirus ku mipaka ya cyo kuva icyorezo cyakwaduka mu 2020. Ibiro ntaramakuru by’Abanyakoreya byatangaje ko ibipimo byafashwe ku barwayi bafite umuriro mu murwa mukuru byahujwe na virusi ya Omicron yandura cyane. Abayobozi bakuru, barimo umukuru w’igihugu , bakoze inama ku ngingo za politiki kugira ngo baganire kuri iki cyorezo batangaza ko bazashyira mu bikorwa gahunda yihutirwa yo…

Read More