Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, wabaye umunsi w’amateka ku baturage bo mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Nyarurama, umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro n’abo mu mudugudu wa Rubete, akagari ka Nyarufunzo, umurenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge. Ni nyuma yo kumurikirwa ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere gihuza iyi midugudu yombi. Cyambukiranya umukoki muremure uri hagati y’umudugudu wa Rebero na Rubete ari na wo wabangamiraga imigenderanira y’abaturage b’iyi midugudu yombi. Twagirimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rebero yagize ati “Aha hantu hajyaga habaho ubutisimu, hakaba umusangiro ariko imvura yakuba ntube ugitashye icyo kirori.”…
Author: Bruce Mugwaneza
Perezida Kagame yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri iri imbere. Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Commonwealth yateranye kuri uyu wa Gatanu kandi yatoreye Perezida Paul Kagame kuyobora uyu muryango, asimbuye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari ufite izi nshingano. Ubusanzwe igihugu cyakiriye inama ya CHOGM gihita gifata n’inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri, kugeza ku nama itaha. Perezida Kagame yasimbuye Johnson wari ufite izi nshingano guhera mu 2018, yagombaga kuzishyikiriza u Rwanda mu 2020 gusa inama y’uyu muryango ntiyaba kubera icyorezo cya Covid-19. Mu gutangiza iyi nama, Boris Johnson…
Umunya Dominica Patricia Baroness Scotland, yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth muri manda ya kabiri. Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Commonwealth yateranye kuri uyu wa Gatanu yatoreye Patricia Scotland indi manda nk’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth. Mu bahabwaga amahirwe Patricia yarimo ndetse hakabamo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jamaica Madamu Kamina J Smith. Mu 2016 nibwo Patricia Scotland yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth muri manda yagombaga kumara imyaka 4 ariko bitewe n’icyorezo cya COVID -19 byatumye aguma kuri uyu mwanya. Mu butumwa Madamu Kamina Smith wanahabwa amahirwe yashyize kuri twitter, yavuze ko kuba atariwe watowe ari uko…
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryashyize ahagaragara uko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izakoreshwa ku wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, mu gihe Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza irimo kubera i Kigali izaba ikomeje. Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko “Iyi mihanda ikurikira izakoreshwa n’abitabiriye inama ya CHOGM ku wa 25 Kamena 2022 ntabwo izaba ifunze, gusa abandi bazaba bayikoresha bazasabwa gutanga inzira mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.” Serena Hotel – Payage – Sopetrad – Kimihurura – Gishushu – Kisimenti- Giporoso…
Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), Hon. Hakuziyaremye Munyana Soraya wanabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda agiye kurushinga na Murangwa Eric Eugène wabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi. Murangwa Eugène wamenyekanye muri Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanayirokoka kubera ko yakiniraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda,agiye kurushinga n’uyu munyapolitiki. Murangwa Eric Eugène yari azwiho kurinda buri gihe yambaye ingofero y’urubaraza.Murangwa yakiniye ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 11 ari umuzamu, kuva mu 1986 kugeza mu 1997 mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho aba muri iki gihe akora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya…
U Rwanda rwatsinzwe mu rubanza rwarezwemo n’Umunyamategeko w’Umunya-Uganda warureze gufunga imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikagira ingaruka zinyuranye ku batuye Ibihugu byombi. Ni urubanza rwaburanishijwe n’abacamanza batandatu barimo; Yohane Masara, Monica Mugenyi, Dr Charles Nyawello, Charles Nyachae, Richard Wejuli na Richard Muhumuza wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda ubu usigaye ari Umucamanza muri uru rukiko. Muri uru rubanza rwakiriwe n’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) tariki 01 Mata 2019, Umunyamategeko w’Umunya-Uganda witwa Kalali Steven, yari yareze u Rwanda gufunga imipaka iruhuza na Uganda irimo uwa Cyanika, Gatuna na Mirama mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri iki kirego, uyu munyamategeko yaregaga u Rwanda…
José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola ari mu bitaro mu mujyi wa Barcelona muri Espagne, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Lusa bya leta ya Portugal. Dos Santos wabaye Perezida w’Angola kuva mu mwaka wa 1979 kugeza mu 2017, Ibiro ntaramakuru Lusa bigira biti: “[dos Santos], yashyizwe mu cyumba cy’indembe mu bitaro i Barcelona, aho amaze imyaka micyeya aba”. Ibi bitangajwe mu gihe hari uguhwihwisa kwinshi ku buzima bw’uyu wategetse Angola mu gihe cy’imyaka 38.Mu kwezi kwa gatanu, dos Santos, w’imyaka 79, yasubije ku bihuha byavugaga ko yapfuye, anenga bikomeye “amakuru arimo kwivuguruza” avuga ku buzima bwe.Icyo gihe yavuze…
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko akomeje kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma, Kabeya François Makosa mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo yamagana u Rwanda ndetse n’ibikorwa by’ihohotera bikomeje gukorerwa abanyarwanda muri DRC. Abanye-Congo bari bateguye imyigaragambyo yagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022, n’igikorwa cyari cyasabiwe uruhusa n’ubuyobozi bw’imiryango itari iya Leta yo mu mujyi wa Goma bwari bwandikiye Umuyobozi w’Umujyi. Iyi myigaragambyo yari igiye gukurikira indi yabaye mu cyumweru gishize, ntitabaye kuko ubuyobozi bw’uyu Mujyi wa Goma bwayiburijemo. Kambogo Ildephonse yavuze ko ibiganiro bimuhuza na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma, biba bigamije gushaka umuti…
Akanama k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi kemeje ko Kongere ya 73 ya FIFA izanatorerwamo Perezida mushya waryo izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2023. Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Perezida wa FIFA, Giovanni Vincenzo Infantino [Gianni Infantino] n’Abayobozi bahagarariye Impuzamashyirahamwe z’Umupira w’Amaguru uko ari esheshatu ku Isi, ku wa 30 Werurwe 2022. U Rwanda rwahawe kwakira iyi nama nk’igihugu kimaze kwerekana ubushobozi bwo kwakira izo ku rwego rwo hejuru. Muri iyi nama iteganyijwe umwaka utaha, biteganyijwe ko ari yo izatorerwamo Perezida mushya wa FIFA. Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi riyobowe na Gianni Infantino kuva muri…
Urukiko rw’ubujurire muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwagize umwere Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi. Vital Kamerhe, w’imyaka 63, yari umukuru w’ibiro bya Tshisekedi kugeza ubwo yafungwaga mu kwezi kwa kane mu 2020 ashinjwa kunyereza amafaranga ya leta agera kuri miliyoni hafi 48 z’amadolari y’Amerika. Ayo mafaranga yari agenewe gukoreshwa mu kubaka amacumbi y’abapolisi n’abasirikare. Urubanza rwe rwatumye uwo mushinga uhagarara. Mbere yo kugirwa umwere ku wa kane, urukiko rw’ubujurire rwa RD Congo rwari rusanzwe rwaragabanyije igifungo cye kiva ku myaka 20 kigera ku myaka 13 y’imirimo y’ingufu. Ntibiramenyekana niba ubu agiye gusubizwa mu mwanya…